Yashyizweho kuri7 May, 2018 | 11:39

Kenya:Igisasu cyahitanye abasirikare barenga 7 abandi barakomereka

kuri iki cyumweru tariki 6 Gicurasi abasirikare ba Kenya bagera kuri barindwi bishwe abandi babiri barakomereka nyuma y’igitero cya bombe cyagabwe ku modoka y’igisirikare hafi y’umujyi wa Dhobley k’umupaka w’ibyo bihugu byombi.

Ibyatangajwe n’abategetsi ndetse n’abanyagihugu babibonye.Iyo modoka yari imwe mu modoka y’igisirikare yari mubikorwa byo kugenzura ako karere mu ijoro aho washwanyagujwe bikomeye n’iyo bombe.

Umusirikare wa somaliya atashatse kwivuga amazina, avuga ko yabonye imirambo y’abasirikare ba kenya irindwi hamwe n’abasirikare babiri bakomeretse cyane.
Inyeshyamba za Al-shababa ziyitiriye icyo gitero,ariko bo biyemerera ko bishe abasirikare 15. Igisirikare cya Kenya ntikiratangaza amakuru ku mubare nyawo w’abasirikare bacyo baguye muri icyo gitero.

Mu cyumweru gishize igitero cya bombe nk’iyo, cyahitanye abasirikare ba Somaliya batari bacye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru