Yashyizweho kuri11 February, 2020 | 14:37

Ibyo abaperezida bo mu karere bavuze mu gusezeraho Daniel arap Moi

Mu muhango wo gusezera kuri Daniel arap Moi wayoboye Kenya, abakuru b’ibihugu byo mu karere bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga, Perezida w’u Rwanda yavuze ko uyu ari umwe mu bategetsi b’intwari ba Kenya.

Perezida Paul Kagame yibukije ubucuti bw’ibihugu by’u Rwanda na Kenya, anihanganisha Kenya muri ibi bihe irimo byo kubura Daniel arap Moi.

Mu ijambo yavugiye muri stade ya Nyayo yarimo abantu bagera ku 30,000, Perezida Kagame yavuze ku bushuti bw’ibihugu byombi muri iki gihe.

Ati: "Iyo abaturage ba Kenya bari mu kababaro, bigera no mu gihugu cyacu. Iyo Kenya igize icyo igeraho cyiza, natwe kitugeraho".

Yavuze ko Moi yari "umuyobozi w’intwari, umwe mu bayobozi b’intwari babayeho mui Kenya".

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, we yagarutse ku mubano we wa hafi na Daniel arap Moi, avuga ko atabwiwe n’undi uwo ari we wese ahubwo yiboneye n’amaso ye.

Mu ijambo ahanini yavuze mu rurimi rw’Igiswayile Museveni yagize ati:

"Urupfu rugomba kubaho. Ikibazo ni upfuye umaze gukora iki? Niba warakoze ubusa, ni ibyo nyine tukwibukiraho".

Museveni kandi yanavuze ku gukunda igihugu n’akarere k’Afurika y’uburasirazuba, ubumwe n’ubwiyunge avuga ko byaranze Daniel arap Moi.

Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubu yahisemo "Guhimbaza ubuzima bw’umunyapolitike w’umuhanga".

Daniel arap Moi ajy akuva ku butegetsi mu 2002 yashyigikiye Uhuru Kenyatta wari ufite imyaka 41 ngo azamusimbure, abanyapolitiki bamwe bavugaga ko ataragira uburambe buhagije.

Mu matora ya 2002 Uhuru yatsinzwe na Mwai Kibaki, ategereza imyaka 11 nawe atsinda amatora ya 2013 aba perezida, nabwo Moi yari amushyigikiye.

Kenyatta yavuze ko Moi yageze kuri byinshi mu myaka 24 yamaze ku butegetsi, birimo no kubaka amashuri menshi y’abakobwa.

Daniel arap Moi afatwa ni umutegetsi bamwe bafata nk’intwari kuko Kenya yagize amahoro muri rusange, abandi bamufata nk’umunyagitugu guhonyora uburenganzira bw’abatavuga rumwe nawe.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru