Yashyizweho kuri6 May, 2020 | 06:10

Ibitaro byo muri Israel bigiye gutangira kwifashisha urumogi mu kuvura coronavirus

Ibitaro bya Ichilov Medical Center biherereye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel bigiye gutangira kuvura abarwayi ba Coronavirus hifashishijwe umuti uturuka mu rumogi.

Ubushakashatsi bugeze kure kuri cannabidiol, ikinyabutabire kiboneka mu rumogi nyuma yo gusanga ifite ubushobozi bwo guhangana na virusi mu mubiri.

Inzobere zagaragaje ko cannabidiol ifite ubushobozi bwo guca intege virusi ya corona mu mubiri w’umurwayi.

Barack Cohen ushinzwe ibijyanye no kwita ku barwayi ba Coronavirus mu Bitaro bya Ichilov, yavuze ko gukoresha icyo kinyabutabire kiva mu rumogi bizafasha mu kuvura abarwayi kandi ntibibagireho ingaruka kuko icyo kinyabutabire kidashobora gutuma uwagikoresheje abatwa nacyo, bitandukanye n’uko bigenda mu gihe umuntu anyweye urumogi rusanzwe.

Inzobere zo muri Tel Aviv University nazo ziri gukora umuti uturutse muri cannabidiol, wagaragaje ko ufite ubushobozi bwo guhangana n’iyangirika ry’ibihaha ku bantu barwaye Coronavirus.

Technion Institute of Technology iherereye mu Mujyi wa Haifa nayo iri gukora ubushakashatsi ku bwoko bubiri bw’imiti bukoze mu rumogi, bwagaragaje ko bushobora guhangana na Coronavirus, nkuko Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje, kibikesha ibinyamakuru byo muri Israel.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

RUKUNDOPASI - 3 weeks ago

NDUNVABASUZUMAVUBAICYOREZOBYITARAKAKAZAIBIHUGU YA RI RUKUNDOPASSI

RUKUNDOPASI - 3 weeks ago

NDUNVABASUZUMAVUBAICYOREZOBYITARAKAKAZAIBIHUGU YA RI RUKUNDOPASSI

Izindi nkuru