Yashyizweho kuri28 April, 2020 | 11:12

Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byasabwe gufata neza no kwita ku bashoferi

Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byasabwe gufata neza no kwita by’umwihariko ku bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka batahurwaho icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), aho kubirukana bibasubiza iyo baturutse.

Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwaburiye ibihugu bigize uwo mu ryango ko kwirukana abo bashoferi bishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ryihuse ry’icyo cyorezo, cyane ko bashobora guhitira mu miryango yabo aho kwihutira mu nzego z’ubuzima ngo zibiteho.

Imbuzi zitanzwe mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bigize EAC bimaze iminsi bitahura abarwayi bashya ba COVID-19 biganjemo abo bashoferi bambukiranya imipaka bapimwa bakigera ku mipaka,ndetse bagashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Ku ipaji ya 17 y’inyandiko yohererejwe ibihugu bigize umuryango byose uko ari bitandatu ikaba ikubiyemo amabwiriza yemerera ibicuruzwa gukwizwa mu bihugu bya EAC muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, ibyo bihugu bisabwa gupima by’umwihariko abashoferi b’amakamyo bakigera ku mipaka kandi bigakurikirana urujya n’uruza rw’ayo makamyo mu gihugu hagati.

Ibyo bihugu kandi byasabwe gukorana no kwemerera inzira ibicuruzwa byose kugeza bigeze aho byerekeza kuko urujya n’uruza rw’imicuruzwa muri EAC ari ingenzi muri ibyo bihugu.

Bimwe mu bicuruzwa bigomba koroherezwa kurusha ibindi ni ibiribwa, lisansi, imiti, ibikoresho by’ubuhinzi, ibikoresho byifashishwa mu kurinda umutekano, ibikoresho by’ubutabazi n’ibindi.

Mu rwego rwo guhangana n’iibura rya bimwe mu bikoresho nkenerwa bishobora kubura, ibihugu byasabye gukangurira inganda gukora bimwe na bimwe bidasabwe gutumizw amu mahanga.

MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru