Yashyizweho kuri11 September, 2019 | 18:23

Hatangajwe inyandiko mvugo n’amajwi byavugiwe mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi

Ikinyamakuru cyo muri Turukiya cyatangaje amakuru mashya ajyanye n’amajwi bivugwa ko yumvikanisha ibihe bya nyuma by’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe wo muri Arabie Saoudite.

Uyu munyamakuru wanengaga bikomeye leta ya Arabie Saoudite yiciwe mu biro by’uhagarariye icyo gihugu muri Turukiya biri mu mujyi wa Istanbul mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize.

Ikinyamakuru Sabah kibogamiye kuri leta ya Turukiya, kivuga ko iyo nyandiko-mvugo cyatangaje ikubiyemo amajwi yafatiwe imbere muri iyo ambasade, akaza kugera mu ntoki z’ubutasi bwa Turukiya.

Iyo nyandiko-mvugo ikubiyemo ibivugwa ko ari amagambo ya nyuma uwo munyamakuru yavuze.

Khashoggi yandikiraga inkuru z’ibitekerezo bye bwite ikinyamakuru Washington Post cyo muri Amerika ndetse yabaga muri Amerika mbere y’urupfu rwe.

Yabonywe bwa nyuma yinjira muri ambasade ya Arabie Saoudite i Istanbul ku itariki ya kabiri y’ukwezi kwa cumi mu 2018, aho yari yagiye gushaka ibyangombwa yari akeneye ngo abashe gushakana n’umukunzi we ukomoka muri Turukiya.

Urupfu rwe mu buryo bw’amayobera rwatumye Arabie Saoudite yibazwaho cyane, leta y’iki gihugu nyuma yaho iza gutanga amakuru arimo kubusanya ajyanye n’uburyo ivuga ko yishwe.

Kuva icyo gihe, abategetsi ba Arabie Saoudite begetse iyicwa rye ku gikorwa "cyatandukiriye" ndetse igeza mu bucamanza abagabo 11 ishinja kumwica.

Khashoggi yishwe nk’inyamaswa

Ikinyamakuru Sabah cyakomeje kugenda gishingirwaho mu nkuru z’ibitangazamakuru mpuzamahanga kubera gutangaza amakuru - arimo amwe ataravuzweho rumwe - ajyanye n’urupfu rw’amayobera rw’uwo munyamakuru.

Muri iki cyumweru, iki kinyamakuru cyatangaje inkuru ebyiri nshya ku rupfu rwa Khashoggi wishwe n’itsinda cyise itsinda ry’abishi.

Inkuru iheruka ya vuba muri izo, itangaza mu buryo burambuye ibivugwa ko ari amajwi yo mu iyicwa rye.

Irimo amakuru nk’ay’impuguke mu kugenza ibimenyetso by’ibyaha, wari mu itsinda ryoherejwe rivuye muri Arabie Saoudite, bivugwa ko yavugaga ko uwo munyamakuru ari "inyamaswa yo guturamo igitambo", mbere y’uko agera kuri iyo ambasade.

Ikinyamakuru Sabah gitangaza ko Khashoggi, amaze kugera muri ambasade, yagize amakenga akabwirwa ko agomba gusubira mu murwa mukuru Riyadh wa Arabie Saoudite kubera itegeko ryatanzwe na polisi mpuzamahanga, Interpol.

Gusa intumwa idasanzwe ya ONU, Agnès Callamard, yavuze ko urupfu rw’uwo munyamakuru ari ubwicanyi bwakozwe ku bushake kuko bwabanje gutegurwa ndetse ko Arabia Saoudite igomga gukorwaho iperereza.

Yongeyeho ati: "Leta ya Arabie Saoudite ni yo yo kubiryozwa"

Yasabye abamwishe kutamupfuka umufuka mu maso

Bivugwa ko uyu munyamakuru yanze ibyo yasabwaga n’iryo tsinda, birimo nko kwandikira umuhungu we ubutumwa bugufi kuri telefone, agahita ahabwa imiti yo gutuma ata ubwenge, nkuko iki kinyamakuru kibivuga.

Amakuru avuga ko yahise asaba abishi be, mu magambo ye ya nyuma, kudakomeza gupfuka umunwa we kuko arwaye indwara ya ’asathma’ yo mu myanya y’ubuhumekero, ariko agahita ata ubwenge.

Khashoggi yahejejwe umwuka yashyizwe umufuka mu mutwe - ni ko iki kinyamakuru Sabah kivuga - ndetse bikavugwa ko urusaku rwo kugundagurana rwumvikana muri ayo majwi.

Iki kinyamakuru kinavuga ko ayo majwi yumvikanisha umurambo ukatagurwamo uduce n’impuguke mu kugenza ibimenyetso by’ibyaha.

Amakuru yuko hari amajwi yumvikanisha iyicwa rya Khashoggi yakomeje kuvugwaho guhera mu mwaka ushize.

Abategetsi ba Turukiya bemeje ku mugaragaro ko ayo majwi ahari ndetse bavuga ko bayasangije ibindi bihugu, ariko ntibizwi uburyo iki kinyamakuru bisa nkaho yakigezeho.

Umwaka ugiye gushira nyuma y’urupfu rw’uyu munyamakuru umurambo we utaraboneka nubwo amahanga yakomeje kotsa igitutu Arabie Saoudite ngo ishakishe uko waboneka cyangwa batangaze aho bawujugunye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru