Yashyizweho kuri28 February, 2020 | 07:47

Umukuru w’Igihugu cya Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yabujijwe uburenganzira bwe na Joseph Kabila

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), barotsa igitutu Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kugira ngo areke Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi ayobore mu bwisanzure.

Stanis Bujakera Tshiamala, Umunyamakuru ukorera Jeune Afrique (J.A) i Kinshasa, yatangaje ko ngo hashize ibyumweru bibiri intumwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (UA), iy’u Bwongereza ndetse n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ngo ari bwo zasesekaye kwa Joseph Kabila Kabange mu minsi itandukanye kumuganiriza kugira ngo ace inkoni izamba areke Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, amuhe umwanya ayobore RDC yigenga.

Bujakera ati « Hashize umwaka urenga bivugwa ko Umukuru w’Igihugu cya Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi, avutswa uburenganzira n’uwo yasimbuye ku mwanya wa Perezida, ari we Joseph Kabila, bwo kuyobora Igihugu mu bwisanzure hagendewe ku masezerano ihuriro ry’imitwe ya poritiki bayobora bombi CACH na FCC byagiranye y’ubufatanye n’ubwuzuzanye mu mitegekere ya RDC.

Ayo masezerano abera inzitizi Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe iyo ashaka gufata ibyemezo byaba ibyo gushyira mu myanya abakozi, yaba no mu gihe cyo gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa bimwe by’iterambere, bikaba ngombwa ko buri gihe Félix abanza ku byumvikanaho na mugenzi we Joseph Kabila ».

J.A itangaza ko ngo ikigaragaza kiriya kibazo gihangayikishije imiryango mpuzamahanga n’ibihugu by’ibihangange, ni uko intumwa za AU n’izibihugu by’u Bwongereza n’Amerika, ngo zagendereye Joseph Kabila mu minsi ikurikirana itageze mu byumweru bibiri. Iti « Paul Akwright, ushinzwe ibibazo birebana n’ububanyi n’amahanga by’u Bwongereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni we wabimburiye abandi guhura na Joseph Kabila i Kinshasa ku wa 14 Gashyantare. Umunsi umwe nyuma ye, haje Peter Pham, intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ku wa Mbere w’iki cyumweru haje Smaïl Chergui, Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze ushinzwe Amahoro n’Umutekano wakiririwe i Kingakati ».

Mu biganiro na Joseph Kabila Kabange wigeze kuyobora Kongo, izi ntumwa zitandukanye zagarutse ku masezerano y’imikoranire hagati y’amahuriro Fcc ya Kabila na Cach ya Félix Tshisekedi, azitira Perezida Félix gukorera abenegihugu ibyo yabemereye ubwo yari muri kampanye ashaka amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2016.

Radio Okapi na yo ishimangira ko inshuro nyinshi ngo Joseph Kabila yitambika imbere y’ibyemezo Perezida aba yafashe byo kuvana mu myanya abayobozi b’inzego, cyane cyane abakekwaho ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda bashyizwe mu kazi atarajya ku butegetsi bwa RDC.

Ibitangazamakuru bikorera i Kinshasa, mu Murwa Mukuru wa Kongo, ngo nta bwo byabashije gutangaza ibyavuye mu biganiro Kabange yagiranye n’izi ntumwa z’ibihugu hamwe n’iy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Chief editor \Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru