Yashyizweho kuri17 December, 2016 | 06:47

Hagiye gukorwa urugendo rw’indege rwa mbere rurerue ku Isi, ese ni ukuva he ujya he, rureshya rute?

Kuva Werurwe 2017 Qantas bazatangira kohereza indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-9 Dreamliners ihagurukira Heathrow Terminal Two (mu Bwongereza) yerekeza Perth Airport (muri Australia), aho izajya ikora urugendo rwa kilometero14,498 mu masaha 17, akazaba ari rwo rugendo rurerure ku isi.

Uru rugendo ruzaba ruteganyirijwe kuzajya rukorwa inshuro 14 mu cyumweru, ruje guhigika urwa sosiyete ya Emirates rwo ruva muri Leta zunze ubumwe z’abarabu (United Arab Emirates) rugana Auckland aho bitwara indege amasaha 16 n’iminota 35.

Ubwo Qantas yatangizaga inzira Kangaroo Route -London mu 1947, byatwaraga iminsi ine kuko yanyuraga ku bibuga icyenda byose igenda ihagarara, kuri ubu ngo ni icyiswe “non-stop or direct” mu masaha 17 gusa. Ngo itike ya mbere izajya ku isoko muri Werurwe umwaka utaha nk’uko umuyobozi wa Qantas, Alan Joyce yabitangaje.

Yanditswe na Lucky va Rukundo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru