Yashyizweho kuri19 December, 2018 | 14:32

Grace Mugabe yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe.

Mugabe ashinjwa guhohotera umunyamideli Gabriela Angels ubwo yari muri icyo gihugu umwaka ushize.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yaramuretse asubira muri Zimbabwe kubera ubudahangarwa ariko muri Nyakanga uyu mwaka urukiko rwabitesheje agciro.

Grace Mugabe yavuze ko yakubise uwo munyamideli yitabara nyuma y’uko amurwanyirije muri hoteli abahungu be bari bacumbitsemo muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru Times Live cyatangaje ko Umuryango Afri Forum watanze ikirego kuri uyu wa Gatatu ari wo watangaje amakuru y’impapuro zo guta muri yombi Grace.

Umuyobozi wa Afri Forum Kallie Kriel yavuze ko ubutabera bizeye ko noneho bugiye gutangwa.

Icyaha Grace Mugabe ashinjwa cyabaye mbere y’amezi atatu ngo umugabo we Robert Mugabe ahirikwe ku butegetsi n’igisirikare mu Ugushyingo umwaka ushize.

Grace Mugabe yavuze ko yakubise uwo munyamideli yitabara nyuma y’uko amurwanyirije muri hoteli abahungu be bari bacumbitsemo muri Afurika y’Epfo Mugabe ashinjwa guhohotera uyu munyamideli witwa Gabriela Angels

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru