Yashyizweho kuri1 August, 2017 | 06:08

Goma : Igipolisi cyafunze Abantu 50

Muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo igipolisi cyafashe abantu bagera kuri mirongo itanu m’uburasirazuba bushyira uburengero bw’Igihugu, mu gihe hari imyigaragambyo yateguwe n’Ishyaka w’urubyiruko LUCHA.

Abari mur’iyo myigaragabyo basaba Leta gushyira igihe cy’amatora, ahagaragara no gutunganya uruntonde rw’abazotora, mur’uyu mwaka, nkuko biri mu masezerano.

Abakoze iyo imyigaragambyo bari bafunze imihanda mikuru ijya mu mugi wa Goma, bakoresheje amabuye.

Ahandi habaye imyigaragabyo nk’iyo ni mu mujyi wa Bukavu, Butembo na Beni. Iyo myigaragambyo ibaye inyuma y’iminsi mike Ishyirahamwe Mpuzamahanga ONU rihamagariye Perezida Joseph Kabila gutunganya amatora imbere y’uko uyu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’indwi urangira.

Justin Muhirwa, umuvugizi w’ishyaka LUCHA, usanzwe ufite abarwanyi bagera ku gihumbi, bavuga ko CENI igomba gutanga karindari igaragaza igihe amatora azabera , ngo kuko gutora ar’uburenganzira bw’abanyagihugu.

Prezida Kabila asanzwe yararangije manda ze ko ari ebyiri mu mpera z’umwaka ushize. Amasezerano ya politike, yashyizwe igikumwe m’umwaka ushize akaba atamwemerera gusubira kwitoza, kiretse kuyobora Igihugu kugera amatora atunganyijwe.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru