Yashyizweho kuri30 October, 2018 | 09:22

Gicumbi: Aborozi Barashinja abaveterineri kuba inyuma y’igituma inka zabo ziterwa intanga ntizifate

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bahangayikishijwe n’uko inka zabo ziterwa intanga ntizifate.Aba bibaza impamvu inka zabo ziterwa intanga ntizifate bakemeza ko uko inka itinda guhaka arinako bibakururira igihombo.

Ni mugihe guteza izi ntanga nabyo bisaba ikindi kiguzi mu mafaranga, kandi kuri ubu ngo bari guteza intanga incuro 4 kuzamura ari nako bakomeza kwishyura. Ibi byose bituma bibaza aho ubworozi bwabo bugana bikabayobera, yewe n’impamvu iri gutera ikibazo biracyabagoye kuyisobanura.

Umwe muri bo yagize ati”Nyimishije inshuro zigeze kuri enye byanga viterineri atera intanga zidafite ubuziranenge barabibonyemo urucuruzo,natwe biratuyobera”.

Undi nawe agira ati“Ubwa mbere iyo aje atwara ibihumbi bitatu.Ubwo iyo agarutse ni nko kugusonera ubwo utanga bibiri.Noneho iyo yanze akagaruka ubwo ni bitatu urumva inshuro eshatu ni ibihumbi icyenda”.

Ikindi bavuga ni uko iyo yarinze bagatumaho viterineri badafite am,afaranga yo kumuha ntabwo aza byibura ngo abakope,bagira ngo baramuhamagaye bayafite yayitera ugasanga ntabwo ifashe.

Uku gutenguhwa n’uburyo bwo guteza intanga bashishikarijwe , Gashirabake Isidore ushinzwe ubworozi mu karere ka gicumbi asobanuro icyaba gituma izo nka ziterwa intanga ntizifate ariko yemeza ko abaveterineri bo,bahuguwe ahubwo hakwiye kurebwa impamvu y’icyo kibazo.

Gashirabake yagize ati“Inka ishobora gufata bitewe n’igihe umworozi yahamagariye viterineri ngo amuterere.Ikindi na none cyatuma idafata biterwa n’uburyo yorowe ubuzima bwayo uko imeze”.

Akomeza agira ati”Ikindi ni ibirebana n’umutekinisiye wayiteye. Ariko ku bijyanye n’umutekisiye byo nta kibazo kirimo kuko abaveterineri batera intanga barahuguwe ahubwo harebwa impamvu muri icyo gice abaturage baba bafite icyo kibazo.

Yabahaye ikizere cy’uko vuba aha ikibazo kiri bube gicyemutse ati”Turabikora vuba bishoboka no mu cyumweru gitaha twabasura tukareba uko ikibazo kimeze hanyuma tukabagira inama”.

Inka zitewe intanga zongera umukamo mu bworozi kuko izo ntanga ziba zakuwe mu mfizi z’indobanure,bityo uko umubare winka ziterwa wiyongera ni nako umusaruro w’iyongera .

Niba uburyo bwo gutera intanga butangiye kugira ibibazo, aborozi babibona nk’ibigiye gukoma mu nkokora amahirwe babwiwe ari mu kuyoboka ubwo buryo , aborozi b’amatungo mareremare bagasaba ko byakemurwa vuba kugirango hirindwe icyatuma ubworozi bwabo bucika.

Mu Rwanda inka ziterwa intanga zibarirwa mu bihumbi 80 ,ariko muri gahunda y’imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) kuri ubu iri gusatira umusozo harimo intego yo kuzamura uyu mubare ukagera ku bihumbi 120 .Akarere ka Gicumbi karimo inka zigera kubihumbi 72 zirimo inzugu,imvange ndetse n’inyarwanda kuburyo aba bafashijwe ari umubare wakomeza kwiyongera ,arinako ujyana n’umusaruro kubakora uyu murimo .

Ishimwe Honore/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru