Yashyizweho kuri19 December, 2018 | 18:11

Gen Salim Saleh yatunguwe n’ikigo cy’ishuri abahungu bambara amajipo nka bashiki babo[REBA AMAFOTO]

Gen Salim Saleh, umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe kuzamura imibereho y’abaturage ruzwi nka OWC (Operation Wealth Creation),yatunguwe no gusanga abahungu b’Ishuri ryisumbuye rya Nyakasura (Nyakasura School ) mu Karere ka Kabarole mu gihugu cya Uganda bambara amajipo nka bashiki babo.

Ubwo yari yagiye gutangiza uburyo buzajya bugeza amazi meza kuri iri shuri, abanyeshuri bamwe b’abahungu begereye ameza yari yicayeho Gen Salim ngo nawe yihere ijisho iyo myambaro y’ishuri y’abahungu yihariye muri Uganda yose.

Patrick Rwebembera, ukuriye inama y’ubuyobozi bw’iri shuri, yafashe umwanya wo gusobanura inkomoko y’iyi mpuzankano y’abahungu biga ku ishuri ryabo.

Ati“Impuzankano yacu yihariye yatiwe muri Scotland (Ecosse) ari ho mu gihugu cya komanda Kowel washinze Nyakasura School.”

Yakomeje asobanurira Gen Salim Saleh ko iyi mpuzankano bita Kilt bayikuye mu myambarire gakondo yo muri Scotland.

Ati “Komanda Kowel yahisemo imyambarire gakondo ya Scotland ku ishuri ryacu hano; ntidushobora kwitandukanya nabyo kuko tubyishimira cyane.Ndacyafite kilt yanjye yari impuzankano yanjye hano mu mwaka w’1965.”

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru