Yashyizweho kuri18 January, 2017 | 10:11

Gambie :Abaturage basabwe Kuryamira Amajanja

Kuri uyu munsi nibwo Perezida w’igihugu cya Gambia, Yahya abinyujije kuri Televisiyo y’igihugu, yasambye abaturage kuguma mu ngo zabo ndetse no kwitonda, kuko hashobora kuba intambara, mu gihe ejo ku itariki 19 Mutarama uyu mwaka, ari bwo Adam Barrow agomba kurahirira kuyobora icyo gihugu.

Igihugu cya Gambia, nyuma y’amatora ya Perezida akemeza ko Adam Barrow, yatorewe kuyobora icyo gihugu, atsinze Yahya wari umuze imyaka 22 ku butegetsi, kuri ubu hari umwuka utameze neza,nyuma y’uko Yahya Ahakanye ibyavuye mu matora ndetse akemeza ko atazemera kuva ku butegetsi.

Inkuru dukesha BBC itangaza ko kugeza ubu umwuka utameze neza muri iki gihugu, dore ko nyuma y’uko Yhya yanze kuva kubutegetsi ku neza, mu gihe mugenzi we Adam Barrow wahungiye mu gihugu cya Senegal yagombaga kurahirira kuyobora icyo gihugu.

Kugeza ubu haribazwa ikigiye gukorwa, kuko umuryango wunze ubumwe bw Afurika ushyigikiye Adam Barrow,ndetse ukaba witeguye kuvana Yahya Jammin kubutegetsi ukoresheje uburyo bwose igihe yashaka guhungabanya umutekano w’abaturage.

Perezida wa Nigeria, Bohari ,umwe mu bari bahagarariye itsinda rishinzwe kugirana ibiganiro na Yahya Jammin, yamaze kohereza ubwato bw’intambara hafi y’igihugu cya Gambia mu rwego rwo kwitegura ubufasha igihe, havuka intambara muri icyo gihugu.

Nk’uko BBC yakomeje ibitangaza,kugeza ubu, Adam barrow ari mu buhungiro mu gihugu cya Senegal, aho yahungiye mu rwego rw’umutekano. Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga baribaza uko Adam barrow azarahira atari mu gihugu cye, mu gihe bishoboka ko kugaruka mu gihugu byaza guteza intambara muri Gambia.

Tubibutseko mu biganiro byabaye hagati y’abaperezida ba Afurika bayoboye na Bohari wa Nigeria bamusabye ko yahabwa ubuhungiro mu gihuga Nigeria, ariko Yahya akanga kuva ku izina.
Perezida w’igihugu cya Gambia, Yahya abinyujije kuri Televisiyo y’igihugu, yasambye abaturage kuguma mu ngo zabo ndetse no kwitonda, kuko hashobora kuba intambara, mu gihe ejo ku itariki 19 Mutarama uyu mwaka, ari bwo Adam Barrow agomba kurahirira kuyobora icyo gihugu

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru