Yashyizweho kuri27 January, 2018 | 12:12

Ethiopia:Perezida Paul Kagame yaganiriye na Olusegun Obasanjo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iki gitondo yaganiriye n’uwhoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo addis ababa muri Ethiopia aho bari munama y’Afrika zunze ubumwe.

Muri iyi nama kandi Ambasaderi wa Gineya Ekwatoriyare mu muryango w’abibumbye Anatolio Ndong Mba,kuru hande rw’itsinda nyafurika yahaye ikaze Umuyobozi mushya w’umuryango w’Afurika y’unze ubumwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame anamushimira intambwe yatewe ngo u Rwanda rugire isura nziza.

Ati”Muri aka kanya,duhagarariwe n’umunyarwanda(Paul Kagame),tunamusuhuza kubw’imbaraga bakoresheje ngo bagarure ndetse bahe isura nziza igihugu cyabo”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iki gitondo yaganiriye n’uwhoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo addis ababa muri Ethiopi

Mu mpera z’uku kwezi Perezida Paul Kagame azatangira kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), aho azaba asimbuye Perezida wa Guinee, Alpha Condé.

Perezida Kagame niwe kandi wari ushinzwe kuyobora akanama kashinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Amavugurura agiye gushyirwa mu bikorwa ubwo azaba ayoboye uyu muryango.

Perezida Kagame nk’ugiye kuyobora uyu muryango azaba arebwa n’ibibazo by’amakimbirane muri Sudan y’Epfo, ibibazo by’abashaka ubwigenge muri Cameroun, impagarara muri Togo n’ibindi bya hato na hato ku mugabane.
Ambassador Anatolio Ndong Mba’s
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru