Yashyizweho kuri28 March, 2017 | 02:14

Ese Perezida Magufuli Yaba ategekesha igitugu?

Leta y’igihugu cya Tanzaniya yategetse irekurwa ku wa mbere ko umucuranzi w’umuziki wa rap uzwi cyane, nka Emmanuel Elibariki, yari yapfunzwe kubera amagambo yo mu ndirimbo ye yavugwagaho ko atuka Leta.

Leta ya Tanzaniya yatangaje ko Perezida John Pombe Magufuki akunda umuziki we, Nyamara yaje no kumugira inama yo gushyira mu muziki we amagambo avuga kubakoresha amayeri kugira ngo nti batange imisoro n’abakoresha ibiyobyabwenge .
Emmanuel Elibariki

Elibariki uzwi kw’izina rya Nay wa Mitego, yari yafashwe ku cyumweru bivuye ku ndirimbo ye yavuzweho ko ituka umukuru w’igihugu.

Nyamara kuri uyu wa mbere, igipolisi cyatangaje ko Elibariki yarekuwe bitegetswe na Leta.

Umukuru w’igipolisi ku murwa mukuru wa Tanzaniya, Dar-es-Salaam, Simon Sirro yabwiye ikinyamakuru, Mwananchi, ko Elibariki yarekuwe atanze ingwate.

Uno mucuranzi yashimiye abantu bose bamushyigikiye, nyuma yuko arekuwe.
Elibariki azwi kuba akoresha amagambo anenga abanyapolitike mu ndirimbo ze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE

Aba anenga perezida Magufuli avuga ko yerekana ibimenyetso by’umutegetsi utegekesha igitugu .

Perezida Magufuli

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru