Yashyizweho kuri23 September, 2018 | 23:59

Ese ni iki cyatumye Perezida Museveni yanga kwitabira inama ya UN?

Perezida Museveni yanze kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye izabera I New York ahitamo kohereza Minisitiri w’intebe Dr Ruhakana Rugunda ngo amuhagararire muri iyi nama.

Nk’uko Chimpreports ducyesha iyi nkuru yabitangaje ngo Perezida museveni yiyemeje ko nta nama nimwe azitabira muri uyu mwaka;Bityo akaba ariyo mpamvu yahisemo kohereza Minisitiri Dr Ruhakana muri iyi nama rusange y’umuryango w’abibumbye ibaye ku nshuro ya 73.

Gusa ibiro bya perezida muri Uganda byatangaje ko Perezida azitabira inama y’ishoramari kandi y’ingira kamaro mu gihugu cye,ndetse minisiteri y’ububanye n’amahanga ya Uganda yatangaje ko Museveni yirinze kwangiza umutungo w’amafaranga yakoresha mu rugendo rwa New York.

Naho Minisitiri w’ibikorwa byo mu gihugu, Okello Oryem aheruka kubwira Daily Monitor ko iby’uru rugendo rwerekeza i New York,Perezida yabifashe nk’ibidafite agaciro kuko ntiyajya mu nama izamara iminota 15 gusa.

Akomeza agira ati”Ikindi kandi, bitwara amafaranga menshi igihe cyose akora ingendo kuko biba ari ngombwa ko agomba kujyana n’itsida rinini rimuherekeje".

Gusa haracyekwa ko yaba yanze kwitabira iyi nama bitewe n’uko yumva atakakirwa neza muri Amerika kubera ibimaze iminsi biba mu gihugu cye aho ubutegetsi bwe bukomeje gutungwa agatoki kuba bwihishe inyuma y’iyica rubozo riri gukorerwa abo batavuga rumwe.

Ibi bikaba byahuzwa n’ibyo minisitiri Rugunda yavuze agiye guhaguruka aho yavuze ko Uganda ifata iyi nama nk’ikintu cy’ingenzi kuko iziga ku ngingo zirimo ubufatanye bukomeye bw’ibihugu mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye ndetse ikaziga no ku bibazo birebana n’amahoro n’umuteka mw’isi.

Bityo Perezida Museveni ukamvu ko hari ibyo bamusaba gusobanura birebana n’umutekano mucye uri kurangwa mu gihugu cye ndetse n’ihohoterwa riri gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Minisitiri w’intebe Rugunda yavuze ko muri iyi nama Uganda izakomeza gufasha ndetse no kuzamura uruhare ifite mu mahoro n’umutekano nk’uko byemejwe n’abaperezida bo muri aka karere.Aho bimwe muri ibi bihugu bicunga umuteka mu gihugu nka Soudan,Somalia n’ahandi.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru