Yashyizweho kuri9 August, 2017 | 06:28

Donald Trump yavuze ko Koreya igiye kwakirwa n’umuriro utigeze kubaho kw’isi

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump kur’uyu wa kabiri yaratanze ubutumwa bukomeye kuri Koreya ya ruguru mu kuvuga ko byayibera byiza ihagaritse gutera ubwoba Amerika n’ahandi Donald yavuze ko Koreya izakirwa n’umuriro utigeze kubaho kw’isi.

Trump, yabibwiye abanyamakuru ari mu mujyi wa Bedminster, muri Leta ya New Jersey.

Ibyo yabitangaje amasaha make ibinyamakuru byo muri Amerika bitangaje ko ibiro by’igisirikare cy’Amerika bishinzwe iperereza byemeje ko m’ukwezi gushize Koreya ya Ruguru yubatse intwaro ya Kirimbuzi ishobora guterwa muri Misile.

Iyo mvugo ya Trump kur’uyu wa kabiri, isa n’iyakoreshejwe na Koreya ya ruguru, ituma hashobora kwaduka intambara muri Koreya, aho intambara yo mu myaka y’1950 yabaye mur’icyo gice ntaho yagejeje ibyo bihugu byose.

Yanditswe na Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru