Yashyizweho kuri4 March, 2018 | 17:12

Donald Trump yagize icyo avuga ku kuba Koreya ya ruguru yaramusabye ko baganira

Perezida wa Amerika Donald Trump mu ijambo ryuzuye urwenya no gutebya yagejeje ku bantu bari muri Gridiron Club Dinner ku wa Gatandatu tariki 2 ni mugoroba,yavuze ko Koreya yaruguru yamugejejeho ubusabe bw’uko bishobotse haba ibiganiro.Ibi bije nyuma y’uko Mu kwezi gushize ubwo hasozwaga imikino ya Olempike yabereye muri Koreya y’epfo,hari ibyatangajwe ko Koreya zombi cyane cyane iya ruguru,zishaka kuzakorana ibiganiro na Amerika.

Muri irijambo Donald Trump yagize ati”Mu minsi ishize vuba aha barampamagaye baravuga ngo twifuzaga kuganira! Nanjye ndavuga nti tuzabikora,ariko mugomba guhagarika ibyo bitwaro by’ubumara!! kandi mugomba guhagarika ibyo bitwaro by’ubumara! Noneho reka turebe uko bizagenda[...] Reka turebe uko bizagenda.
"
Amerika yavuze ko ifite ubushake bwo guhura na Koreya ya ruguru ariko buri gihe iguma ku mugambi wayo ko Piyongoyanga igomba guhagarika gahunda yayo y’ibitwaro by’ubumara iki kandi nicyo kizibandwaho muri ibyo biganiro.

Trump yakomeje agira ati”Birashoboka ko hari ikintu cyiza kizaba.Ndizera ko ari ukuri[…] ibyo mbivuga nivuye inyuma.Ndizera ko ari ukuri.Kandi vuba aha tuzabimenya.Tuzahura maze tuzarebe ko hari ikintu cyiza kizabaho.Bimaze igihe kirekire.Usibye ubu nonaha se, ni ikibazo cya kagombye kuba cyaracyemutse cyera mu gihe kirekire gishize”.

Gusa nubwo Trump yabivuze yikinira, White House ntabwo irasubiza kuri iki kibazo.Trump yabivuze ubwo yasetsaga abantu ku giti cye,aho hari abayobozi bose ndetse n’abandi bantu bari baje gufata ifunguro ry’umwaka mu kabare kitwa Gridiron Club Dinner.

Gusa hahishuwe ko visi Perezida wa Amerika Mike Pence mu kwezi gushize ubwo habaga imikino ya Olempike muri Koreye yepfo,hari hateguwe ko agomba kubonana n’abayobozi bari baturutse muri Koreya ya ruguru harimo umukobwa wa Kim jong-Un ariko bahise bamenya uwo mugambi bahita babihagarika bitaraba.Ibiro bya visi Perezida Pence byatangaje ko uko guhita banga guhura nabo, ari uko igitutu bashyizweho na Amerika cyo guhagarika ibisasu by’ubumara cyamaze kugira umumaro.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru