Yashyizweho kuri24 September, 2019 | 12:00

Donald Trump ashyigikiye Perezida wa Misiri umaze iminsi yugarijwe n’imyigaragambyo

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko ashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, umaze iminsi yugarijwe n’imyigaragambyo y’abamusaba kuva ku butegetsi.

Mu nama aba bombi bagiranye i New York aho bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni kuwa Mbere tariki 23 Nzeri 2019, Trump yavuze ko iby’iyo myigaragambyo ntacyo bimubwiye.

Yunzemo ati, “Misiri ifite umuyobozi ukomeye. Arubashywe cyane,” nk’uko byatangajwe na Al Jazeera dukesha iyi nkuru.

Ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda hirya no hino mu Misiri kuva kuwa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, mu gihe Leta yari yari yasohoye itangazo ritegeka abaturage kutigaragambya.

Mu Mujyi wa Suez, abashinzwe umutekano bashyamiranye n’amajana y’abigaragambya, hakoreshwa ibyuka biryana mu mu gutatanga abigaragambya.

Ejo kuwa Mbere Ikigo cya Misiri gishinzwe guharanira uburenganzira mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage cyatangaje ko abamaze gutabwa muri yombi muri iyo myigaragambyo ari 516.

Intandaro y’imyigaragambyo ni amashusho (videos) yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye n’umucuruzi Momamed Ali ashinja Perezida Sisi ruswa.

Mohamed Ali uba mu buhungiro muri Espagne, yasabye abaturage gutangira imyigaragambyo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, aho yasabye abaturage kwigaragambiriza ahahurira abantu benshi hose.

Ibiciro by’ibiribwa mu Misiri byarazamutse kuva mu mwaka 2016, Umunyamisiri umwe muri batatu ari munsi y’umurongo w’abakene, aho ku mwaka yinjiza amafaranga ari munsi y’idolari 1,4.

Perezida Sisi yahakanye ibirego bya ruswa, avuga ko ari ibinyoma bigamije kumuharabika. Perezida Sisi yafashwe ubutegetsi ahiritse Mohamed Morsi muri 2013.

Sisi ashinjwa kutihanganira abo batavuga rumwe no kubafunga, ariko Perezida Trump yavuze ko ibyo bitamushishije, ahamya ko Sisi ari “umuyobozi wakoze ibintu byiza kandi bikomeye mu gihe gito” amaze ku butegetsi.

Ati, “Yafashe ubutegetsi mu bihe by’amage, ariko nta bihe by’amage biriho ubu. Nagira ngo mvuge ko ubu dufitanye umubano mwiza kurusha ibihe byose byashize.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko Trump yavuze ko Sisi ari we munyagitugu akunda, ubwo yiteguraga inama ya G7 yabereye mu Bufaransa muri Kanama 2019.

Kuva imyigaragambyo yo gukura ku butegetsi Sisi yatangira, abashinzwe umutekano babaye maso cyane mu Murwa Mukuru Cairo, mu gihe abandi bambaye imyenda ya gisivili bagenda bahagarika abaturage ngo barebe ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga ku matelefone yabo.

Niyomugabo /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru