Yashyizweho kuri7 November, 2016 | 16:15

Donald Trump Akomeje Gusiga Icyasha Ishyaka Abereye Umukandida

Umukandida Donald Trump uturuka mu Ishyaka ry’Abarepubulicani akomeje guhesha isura mbi ishyaka abereye umukandida mu matora ya Leta zunze Ubumwe za America (USA) ategerejwe kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru.

Birengagije ibizaba mu matora yo kuwa kabiri ku italiki 08/11/2016 umukandida Trump akomeje kuba imbogamizi y’abatuye isi tugendeye ku magambo yagiye yivugira ubwe ubwo yarimo yiyamamariza uyu mwanya wo kuba umukuru wa Amerika.

Ibi ngo byaba biterwa ni iki? Impamvu ni uko Trump atabijemo neza mu kwiyamamaza akaba yaragiye akoresha amagambo atamuhesha icyubahiro mu bandi, kandi ngo ntabwo na America y’Abalatini imushyigikiye.

Kuri ubu Hillary Clinton ari gutsinda ku majwi 67% by’Abanyamerika naho Trump agatsinda 19%. Ngo Donald Trump akomeje kugaragaza imyitwarire mibi ngo n’ishyaka rye ntiryamutora.

Tugendeye ku matora ya 2004 George W. Bush yari yagize amajwi 44% avuye mu mbaga y’Abanyamerika bavuga ikilatini, John McCain agira 31% mu 2008, mu gihe Mitt Romney yagize amajwi 27% mu 2012. Ngo tugendeye ku matora yagiye abanza aya matora nta sura nziza afite.

Muri aya matora ateganyijwe ku munsi w’ejo bigaragara ko Donald Trump nta mahirwe na make ahabwa yo kuba ya yobora Amerika.

Icyegeranyo kivuga ko bagengeye ku biri kugaragara mu matora ya none bagaragaza ko ibizava mu matora ya 2065 uzayatsinda azaba afite amajwi 46%, muri ayo majwi 24% azaba ari aya Abanyamerika mu gihe 14% azaba ari ay’Abanyafurika baba muri Amerika.

Ugereranije n’aya matora ya 2015 azaba abarirwa kuri 62% by’amajwi. Mu gihe 18% ari Abanyamerika bavuga Ikilatini, 12% ari Abirabura.

Kuri ubu bigaragara ko aya matora muri rusange agiye kuba ku munsi weje azatsinda ku kigereranyo cya 70% cyangwa kikagabanuka.

Ishyaka ry’Abademokarate rigaragara ko ari ryo rishobora kuzatsinda amatora y’ejo. Kandi iri shyaka rivuga ko iyo ridakora ukwiyamamaza neza ritaba rivugwa neza kugeza ubu. Rivuga ko gukora ibintu neza atari ukubikora mu kavuyo no kubikorana agasuzuguro gakabije.

Ishyaka ry’Abarepubulika ryari ryatanze umukandida Donald Trump mu gihe Ishyaka ry’Abademokarate ryari ryatanze Hillary Clinton nk’umukandida waryo.

67% by’Abanyamerika ngo ntibabona Trump nk’Umuyobozi wayobora Amerika bagendeye ku bitekerezo n’amagambo yagiye avuga atarakoze ku mitima y’abatuye isi muri rusange. Ngo ibi bikaba byarahesheje isura mbi ishyaka rye ry’Abarepubulika aza ahagarariye.

Trump ngo yatsinda aya matora ateganyijwe ku munsi w’ejo aramutse atowe na 7 ku 10 n’Amerika, ngo aramutse atakagejejeho ntiyashyika. Ngo Ishyaka ry’Abarebulika amaotora riherutse gutsinda ni ayo mu 1984 gusa.

Bikaba bingaragara ko rishobora kuzatsindwa na 2024 ndetse n’indi myaka yose ishobora kuzakurikiraho rikomeje kugaragaza imyitwarire nk’iyo Donald Trump akomeje kugaragaza kugeza ubu.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru