Yashyizweho kuri24 September, 2018 | 17:37

Depite Bobi Wine yibasiye Perezida Museveni akoresheje imbuga nkoranyambaga

Depite Bobi Wine yatangaje inyandiko igenewe abanyamakuru nyuma y’iminsi asubiye muri Uganda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivuza, anenga "ubwicanyi burenga ku mategeko" anasaba ko "abakora iyicarubozo bakanamugaza abaturage bacu" babiryozwa.

Muri iyo nyandiko, yanashinje Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda gushimira abasirikare Wine avuga ko bamukoreye iyicarubozo we n’abandi kugeza hafi gupfa.

Nyuma yongeyeho ati"Nizeye ko ushobora kwisubiraho."

Mu gihe cyashize, igisirikare na polisi bya Uganda byahakanye ibirego ko Depite Wine yakorewe iyicarubozo. Na Perezida Museveni yahakanye ibyo birego, avuga ko ari inkuru z’ibihuha.

Robert Kyagulanyi azwi nka Bobi Wine, umuhanzi akaba n’umunyapolitiki ashinjwa ubugambanyi we n’abandi banyapolitiki 32 baregwa hamwe.

Bijyanjye n’ibivugwa ko urukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Museveni zatewe amabuye ubwo yavaga mu bikorwa byo kwamamaza mu matora y’abadepite mu mujyi wa Arua mu majyaruguru ya Uganda mu kwezi kwa munani.

Bose bahakana ibyo baregwa.

Mbere yo gutabwa muri yombi, Wine - ubu warekuwe by’agateganyo n’urukiko rwa gisivile - yashyize ifoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yerekana uwari umushoferi we Yasin Kawuma, avuga ko yarashwe na polisi ya Uganda itekereza ko ari we [Wine] yarashe.

Hari ababona kumenyekana kwa Wine w’imyaka 36 y’amavuko, nk’ikimenyetso cy’ubushyamirane hagati y’urubyiruko rwa Uganda na Bwana Museveni, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 1986.

Muri iryo tangazo Wine yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ahamagarira abantu kwitabira icyo yita "ubutegetsi bw’abaturage."

Iryo tangazo rigira riti "Ubutegetsi bw’abaturage ni buri Munya-Uganda wese ushishikajwe n’igihugu cyiza kurushaho. Bamwe bazaza biyita abategetsi ba rubanda. Bamwe n’ubu bari kubikoresha ngo babone amafaranga y’igihugu ubundi nyuma bateze impagarara."

"Abo mubirengagize, mukomeze mutumbereye ku ntego. Muzabamenyera ku mbuto bera. Ubutegetsi bw’abaturage buri muri twe twese."

Salongo Richard


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru