Yashyizweho kuri5 April, 2020 | 11:01

COVID-19 : Trump yavuze ko ibihe biri imbere ari bibi mu buryo bukomeye ku gihugu cye

Donald Trump, yabwiye abaturage b’igihugu cye ko mu cyumweru gitaha hazabaho impfu nyinshi ku buryo igihugu cye gishobora kuba agace kibasiwe cyane na Coronavirus kurusha utundi.

Mu ijambo yatanze kuri uyu wa Gatandatu rimenyesha abaturage aho igihugu kigeze mu kurwanya Coronavirus, Trump yavuze ko ibyumweru bibiri biri imbere bizaba ihurizo rikomeye kuri Amerika.

Ati “Ikibabaje ni uko hazabaho impfu nyinshi. Hazabaho impfu. Birasa n’aho tugiye kuba abantu bagerwaho n’ingaruka mu buryo bukomeye mu Karere.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite ubwandu bwinshi aho ubu abanduye bamaze kuba 312237 mu gihe abamaze gupfa ari 8501.

Inzego z’ubuzima muri iki gihugu ziteganya ko mu byumweru bibiri hashobora gupfa abantu bari hagati y’ibihumbi 100 na 240.

Ibikorwa byo kwitegura ubwinshi bw’abapfa byaratangiye, aho Minisiteri y’Ingabo yemeye gutanga amashashi ibihumbi 100 atwarwamo imirambo

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

K 0781131573 - 1 month ago

Ibibi bintu biteye agahinda ... Nanaboneyeho kwihanganisha abavandimwe baba babuze ababo ndetse nabarwayi muri rusange .

Izindi nkuru