Yashyizweho kuri13 March, 2020 | 10:33

Coronavirus: Yageze muri Ghana na Gabon, Umugore wa Justin Trudeau bayimusanzemo

Leta ya Ghana yatangaje ko bwa mbere habonetse abantu babiri bafite iyi ndwara, Gabon nayo yemeza ko habonetse umuntu wa mbere uyifite.

Kwaku Agyemang Manu, Minisitiri w’ubuzima wa Ghana yavuze ko aba bantu bayisanzemo umwe yari avuye muri Norway undi avuye muri Turkiya.

Kuwa gatatu, nubwo iyi virus yari itarahatangazwa, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yatangaje ko leta igiye kurekura miliyoni $100 mu kwitegura no kurwanya iyi virus mu gihugu.

Muri Gabon, uwo bayisanzemo ni umuturage wa Gabon wavuye mu Bufaransa.

Muri Senegal, ministeri y’ubuzima yaho yatangaje ko habonetse abarwayi bashya batanu bafite iyi virus, bityo kuva tariki 02 z’uku kwezi abamaze kuyibonekaho ari 10, babiri bayikize 8 bari kuvurwa.

Ibi bihugu bishya yagezemo byatumye ubu iyi virus imaze kugera mu bihugu 13 bya Afurika.

Coronavirus mu rugo rwa Trudeau

Sophie Grégoire Trudeau, umugore wa minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau basanze afite iyi ndwara nk’uko byatangajwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Iri tangazo rivuga ko "azaguma mu kato. Ko ubu ameze neza kandi ari gukora ibisabwa kugira ngo ibimenyetso by’iyi ndwara bitamuzahaza".

Ari we, ari n’umugabo we bombi bishyize mu kato.

Trudeau we ibiro bye bivuga ko nta bimenyetso afite, ariko nawe aguma mu kato k’iminsi 14.

Gusa ngo azakomeza imirimo ashinzwe ndetse uyu munsi kuwa gatanu arageza ijambo ku baturage ba Canada nk’uko ibiro bye bibivuga.

Muri Canada ubu hamaze kumenyekana abant 103 bafite coronavirus.

Coronavirus yageze muri UN i New York

Umudipolomate wo muri Philippines i New York bamusanzemo iyi ndwara, niwe muntu wa mbere ubonetseho iyi ndwara ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York nk’uko bivugwa na AFP.

Uyu muntu aheruka ku biro bya UN kuwa mbere. Akorera mu biro bishinzwe inteko rusange ya UN mu birebana n’amategeko.

Abantu bagera ku 3,000 bakorera ku kicaro gikuru cya UN i New York.

Umuntu wa mbere yabonyweho iyi ndwara ’mu kwa 11’ mu Bushinwa

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko umuntu wa mbere basanzemo iyi ndwara byari mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

Iyi ndwara yagiye kumenyekana cyane ku isi ko iri mu Bushinwa mu mpera z’ukwezi kwa 12.

Amakuru ya leta iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye, aravuga ko umuntu w’imyaka 55 wo mu ntara ya Hubei ashobora kuba ari we wa mbere wabonyweho iyi ndwara tariki 17/11/2019.

Kuva kuri iyo tariki, buri munsi habonekaga hagati y’umuntu umwe na batanu bashya banduye.

Ku itariki 15/12 abari bamaze kwandura bose hamwe bari 27, ku itariki 20/12 bari bamaze kuba 60.

Mu gihe iyi virus iri gukwiragira ku isi, bwa mbere kuri uyu wa gatanu mu Bushinwa habonetse abanduye bashya bacye, umunani, batanu i Wuhan na batatu bavuye mu mahanga.

Singapore yahagaritse ibikorwa by’amadini

Imisigiti mu gihugu yafunzwe nyuma y’uko abaturage babiri b’iki gihugu bagiye mu makoraniro manini muri Malaysia bagarutse babasanzemo iyi ndwara.

Abanya-Singapore bagera kuri 90 bitabiriye ayo makoraniro. Imisigiti yose irafungwa mu gihe cy’iminsi itanu kugira ngo birinde ikwirakwira.

Misa z’abagatolika nazo zirakomeza kuba zihagaritswe muri Singapore.

Umuyobozi wa kiliziya gatolika muri iki gihugu yavuze ko iki cyemezo cyafashwe "mu kurinda abantu benshi".

Singapore kandi kuri uyu wa gatanu yatangaje ko guhera ku cyumweru abantu bageze mu bihugu by’Ubutaliyani, Ubufaransa, Espanye cyangwa Ubudage mu minsi 14 ishize batemerewe kuhinjira.

Nta gahunda ihari yo kwisuzumisha kuri Trump

Perezida wa Amerika nta gahunda afite yo kwisuzumisha coronavirus, nubwo yahuye n’umwe mu bategetsi ba Brazil baje gusangamo iyi ndwara.

Ibiro bya White House byatangaje ko urebye Trump atigeze yegerana ngo avugane n’uwo mugabo, bityo ko nta mpamvu yo kwisuzumisha aka kanya.

Fabio Wajngarten, ushinzwe itumanaho rya Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil, aherutse kugaragaza ifoto kuri Instagram ahagaze iruhande rwa Donald Trump, visi perezida Mike Pence nawe ari muri iyi foto.

Intamba ntizizakinisha abakina Iburayi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko mu mikino w’ikipe y’igihugu na Mauritania abakinnyi b’Abarundi bakina muri shampiyona z’iburayi batazakina uyu mukino.

Intamba mu Rugamba zigomba guhura na Mauritania tariki 25 na 29 z’uku kwezi mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Iri shyirahamwe rivuga ko iki cyemezo kigendanye n’ingamba zatangajwe na ministeri y’ubuzima zo z’iminsi 14 y’akato ku bantu bavuye mu bihugu birimo iby’iburayi ahavugwa iyi ndwara.

Rivuga ko ku matariki y’uyu mukino, iyi minsi yaba itagezeho ku bakinnyi b’Intamba bahamagarwa bava mu bihugu by’iburayi.

Chief editor |MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

Munezero akimana - 2 weeks ago

Nimunezero umva nitwiyambaze umugabo ushoboye byose yesu nahubundi corona iradusigira uzima mukaga

Munezero akimana - 2 weeks ago

Nimunezero umva nitwiyambaze umugabo ushoboye byose yesu nahubundi corona iradusigira uzima mukaga

Munezero akimana - 2 weeks ago

Nimunezero umva nitwiyambaze umugabo ushoboye byose yesu nahubundi corona iradusigira uzima mukaga

Izindi nkuru