Yashyizweho kuri30 October, 2018 | 13:51

Compact with Africa ifite ibyangombwa nkenerwa byose kugira ngo igere ku kigamijwe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yemeza ko gahunda ya Compact with Africa ifite ibyangombwa byose ngo ishobore kugera ku kigamijwe bityo ngo imikorere ishaje igomba gusezererwa.

Ibi umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 30 Ukwakira mu nama y’ibihugu 20 bikize ku isi (G20 Investment Summit ), iteraniye I Berlin mu gihugu cy’Ubudage aho yasobanuriraga abayitabiriye uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’isi.

Perezida kagame yatangiye agaragaza ibyishimo atewe n’uko yongeye gusubira i Berlin.

Ati”Nishimiye kugaruka i Berlin kandi ndashimira Chancellor Merkel ku butumire. Nyuma y’inama yacu iherutse, hari byinshi byahindutse ku Mugabane wa Afurika”.

Yasobanuriye abitabiriye inama inyungu mu bukungu z’ukwishyirahamwe kw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku bururyo kuri ubu ingengo y’imari y’umuryango igeze kuri 12%.

Perezida Kagame ati“ Ukwishyira hamwe kwacu muri Afurika gukomeje gukura kandi ibi bifite akamaro ku buhahirane. Amavugurura amaze iminsi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika yatumye dushobora kubika agera kuri 12 ku ijana by’ingengo y’imari y’uyu Muryango”.

Akomeza agira ati” Twashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane. Iyi ni intambwe idasanzwe mu mateka yacu”.

Perezida Kagame kandi yashimiye mugenzi we perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ku ntambwe yateye mu gushyira umukono kuri iyi gahunda agamije kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika.

Ati“ Afurika y’Epfo niyo iherutse kwemeza ko izashyira umukono ku musezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’iri Soko Rihuriweho. Ndashimira Perezida Ramaphosa kuri iyi ntambwe. Ibi birerekana ubushake bwa politiki buhari mu gutera ingabo mu bitugu ukwishyira hamwe kwacu”.

Yanishimiye ko inama ya G20 Compact with Africa izagira uruhare rukomeye mu iteranmbere ry’Afurika ndetse bigendanye n’umubano Afurika ifitanye n’ubudage ndetse n’uburayi muri rusange.

Perezida Kagame ati“Iyi Nama ya ’G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari kandi twemeranyijeho.Iyi Gahunda yubakiye ku mubano dufitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda dufitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere”.

Yungamo ati” Bityo rero, ’Compact with Africa’ ifite ibyangombwa nkenerwa byose kugira ngo igere ku kigamijwe. Ariko gushyira divayi nshya mu masaho(amacupa) ashaje ntacyo byatugezaho.

Tugomba kwemera kurenga imikorere ishaje. Dusangiye na Chancellor Merkel ubushake bwo kugera ku bisubizo bishoboka byose ku buryo burambye binyuze mu mishinga mishya”.

Perezida Kagame asanga hari byinshi byagerwaho habaye ubufatanye cyane cyane bwibanda ku gutera inkunga no kugabanya ibidindiza ishoramari ry’abikorera.

Iyi inama izwi nka G20 Investment Summit i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa.

Ikindi kandi biteganijwe ko abashoramari b’Abadage baza kwerekana umushinga mugari bafite wo gushora imari muri Afurika no gushaka amahirwe ahagaragara.

U Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na rwo ruri muri iyo gahunda ya CwA, imaze kwinjirwamo n’ibihugu 11 ari byo: Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru