Yashyizweho kuri17 October, 2018 | 11:43

Canada: Abaturage bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwemererwa gutunga no kunywa urumogi [REABA AMAFOTO]

Nyuma ya Uruguay,Canada yabaye igihugu cya kabiri ku isi gishyizeho itegeko ryemerera abaturage gutunga no kunywa urumogi mu buryo bwo kwishimisha.

Isoko ry’urumogi ryo ku rwego rw’igihugu ryatangiye kurema kuri uyu wa gatatu mu masaha ya nijoro, mu gihe hakomeje kwibazwa ingaruka byagira ku buzima, ku iyubahirizwa ry’amategeko no ku mutekano muri iki gihugu.

Gukoresha urumogi mu buvuzi byari bisanzwe byemewe n’amategeko ya Canada guhera mu mwaka wa 2001.

Iyi nkuru yamaze kugezwa ku ngo miliyoni 15 no ku bikorwa byo guhugura rubanda kuri iyi ngingo.

Ian Power, wari utonze umurongo guhera mu masaha ya saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatatu muri Canada ategereje kugura urumogi ngo yandike "amateka",

Yagize ati"Namye mfite inzozi zo kuba umuntu wa mbere uguze garama y’urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko ya Canada, none dore ndazikabije."

Ariko haracyari impungenge, zirimo nko kwibaza uburyo polisi yiteguye guhangana n’abatwaye ibinyabiziga banyoye ibiyobyabwenge.

Byari ibyishimo mu mujyi wa Toronto ubwo inkuru yasakaraga ko noneho byemewe n’amategeko ya Canada ko abaturage banywa urumogi

Uruguay ni cyo gihugu cya mbere cyashyizeho itegeko ryemerera abaturage bacyo kunywa urumogi byo kwishimisha, nubwo bwose Portugali n’Ubuholandi byo byashyizeho itegeko rihana ikoreshwa ry’urumogi.

Hari hashize amezi mu ntara no mu turere byo muri Canada bitegura impera yo kubuza abantu kunywa urumogi.

Kubera iki Canada yemereye abaturage bayo kunywa urumogi?

Iri tegeko risohoje ibyo minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, yari yasezeranyije ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe yavuze ko amategeko ya Canada ahana abanywa urumogi amaze imyaka igera ku 100 ntacyo yagezeho, avuga ko kubaho kwayo bitabujije abaturage ba Canada gukomeza kuba bamwe mu banywa urumogi cyane ku isi.

Trudeau yavuze ko iri tegeko rishya rigamije gutuma abataruzuza imyaka y’ubukure batanywa urumogi kandi rigatuma urumogi rutungukira abanyabyaha.

Byitezwe ko leta ya Canada buri mwaka izajya yunguka miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika mu misoro ivuye mu gucuruza urumogi.

Nikki Rose (hagati) na Ian Power (iburyo) babaye aba mbere baguze urumogi byemewe n’amategeko muri Canada kuri uyu wa gatatu Bamwe bahise batangira gutonda imirongo imbere y’amaduka acuruza urumogi muri Canada bashaka kurugura

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru