Yashyizweho kuri23 September, 2019 | 19:17

Ku bw’amarangamutima birashoboka ko nashora imari mu Rwanda-Perezida Museveni

Perezida Kaguta Museveni wa Uganda atangaza ko adashobora kuba nk’abandi bayobozi b’igihugu cye ngo ashore imari hanze yacyo. Yemeza ko ku bw’amarangamutima yashora imari mu bihugu birimo u Rwanda aho kugira ngo atize umurindi ubukoroni.

Ibi Perezida Museveni yabigarutse mu mpera z’iki cyumweru dusoje mu ibaruwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga aho aganirira n’abaturage b’igihugu cye ubwo yavugaga bwa mbere ku bihano Amerika iheruka gufatira Gen. Kayihura wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, imushinja kurya ruswa no guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Mu bihano yafatiwe harimo icy’uko atajya muri Amerika ndetse no gufatira imitungo ye afite muri icyo gihugu.

Mu gihe Museveni yagarukaga kuri ibi,yavuze ko niba Gen Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda yarasahuye imari akayihisha muri Amerika ari igikorwa cy’ubugambanyi.Bityo we yemeza ko ku bwe yashora imari mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Mu ibaruwa yanditse yagize ati “Byaba bibabaje kumva ko Kayihura afite imitungo muri Amerika abana be bajya kureba. Ibyo byafatwa nk’ubugambanyi.Gushora imari muri Amerika kandi na Uganda iyikeneye! Njye ubwanjye sinigeze, sinateganya gushora imari hanze ya Uganda.

Gusa ku bw’amarangamutima, birashoboka ko nashora imari muri Tanzania,Kenya n’u Rwanda n’ahandi mu bihugu bya Afurika.”

Yitanzeho urugero Museveni yavuze ko atigeze ashora imari mu kindi gihugu yewe ko nta kindi gihugu yashoramo imari, ibintu avuga ko byaba ari ugukomeza gutiza umurindi ubukoloni bwabayeho mu myaka 300 ishize aho ubutunzi bw’Afurika bwajyanwaga ku bwinshi mu bihugu by’amahanga.

Nubwo Perezida Museveni avuga ibi,ikintu cyo guhisha imitungo ni ikintu giharawe muri bamwe bantu bakomeye mu butegetsi ku mugabane wa Afurika, aho bivugwa ko bahishe imitungo yabo mu bihugu by’amahanga cyane cyane Uburayi ndetse n’ahandi hanze ya Afurika cyo kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru