Yashyizweho kuri28 June, 2017 | 10:49

Burundi: Umugabo yishe nyina na murumuna we abashinja kumurogera umugore

Ndimurwanko Gervais w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko ya polisi, ashinjwa kwica nyina na murumuna we uzwi ku izina rya Mertus, yabishe akeka ko ari bo bamurogeye umugore wapfuye mu kwezi gushize.

Aya mahano yabereye mu Butazi, Komine Ndava mu ntara ya Mwaro, mu ijoro ryo ku wa Kabiri Tariki ya 27 Kamena 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Aya makuru yemejwe na Polisi y’igihugu, ko abashinzwe umutekano bahise bahagera vuba ariko biba iby’ubusa basanga bashizemo umwuka nyuma yo kubicisha umuhini, uwabishe nawe akiri aho atarahunga.
Biteganyijwe ko ku wa 28 Kamena 2017, aribwo ushinjwa kwica nyina n’umuvandimwe agezwa imbere ya parike, agacirwa urubanza ku byo ashinjwa.

Mu Burundi hakaba hakomeje kugaragara imfu zakozwe mu ibanga ahanini zishingiye ku makimbirane yo mu miryango no kuburana amasambu. Ku itariki ya 21 Kamane nibwo umugabo witwa Juma Habonimana yasanzwe mu nzu yishwe aho yari atuye muri Muyange, Komini Mugina, Intara ya Cibitoki.

Polisi yatangaje ko uwo muntu yishwe mu gihe yari ategereje isozwa ry’urubanza yari yatsinze yaburanagamo isambu.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru