Yashyizweho kuri27 October, 2019 | 09:56

Burundi:Imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba n’igisirikare cya Leta yaguyemo abantu 14 hafatwa mpiri inyeshyamba

Iminsi itatu yose kuva ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu bice bitandukanye bya komini Murwi na Bukinanyana, zo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi hagati y’inyeshyamba n’igisirikare cya leta.

Abatuye muri utu duce batangarije SOSMedia ko babonye abantu bitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakozanyaho n’abasirikare ba Leta bo muri batayo ya 112 y’abakomando bashinzwe umutekano muri aka gace.

Imirwano ikaze ngo ikaba yabereye mu kibaya cya Gitenge kigabanya intara ya Bubanza na Cibitoke. Ahandi akaba ari ku musozi wa Jerama na Gitanga komini zegeranye na Murwi ndetse no mu duce twa Nguzu, Nyampoma na Bihembe muri Komini Bukinanyana.

Uyu mutwe w’inyeshyamba ngo warwanywaga n’igisirikare gifatanije na Polisi ndetse n’Imbonerakure.

Ikinyamakuru Sosmedias/Burundi cyakomeje gitangaza ko abaturage bagiye babona imodoka za pick up ndetse na moto ziriho Imbonerakure ziva aho iyo mirwano yaberaga.

By’umwihariko amakuru akigeraho akavuga ko ari inyeshyamba Enye zishwe hamwe n’abasirikare babiri n’umupolisi umwe n’Imbonerakure Esheshatu. Hafatwa mpiri inyeshyamba ebyiri hamwe n’imbunda 7 za kalachinikov.

Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko ari imitwe y’inyeshyamba ituruka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bakinjira mu ishyamba kimeza rya Kibira mbere yo kugaba ibitero mu duce dutandukanye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru