Yashyizweho kuri3 September, 2019 | 15:01

Burundi:Imbonerakure n’abayoboke ba Agatho Rwasa bagiye kuzajya barindira umutekano hamwe

Mu rwego rwo kurinda amakimbirane akunze kuba hagati CNDD-FDD by’umwihariko abasore baryo aribo Imbonerakure n’abayoboke b’ayandi mashyaka, hagiye gushyirwaho gahunda yo kuvanga amatsinda yo kurinda umutekano ahuriwemo n’abo bantu bose bo muri ayo mashyaka.

Ibi ni ibyatangajwe na Guverineri w’intara ya Rumongi Juvenal Bigirimana,mu nama yari yahuriwemo n’amashyaka 14,abakuru b’uturere dutanu,abayobozi b’ingabo na polisi muri iyi ntara yabaye mu mpera z’ukwezi gushize kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2019.

Avuga ko aya makimbirane akaza umurego cyane hagati y’Imbonerakure n’abayoboke b’ishyaka CNL ry’uwutavugarumwe n’ubutegetsi mu Burundi Visi perezida W’inteko ishingamategeko Hon Agatho Rwasa,bityo ko ubuyobozi butazihanganira abakomeje kugaragaraho amakimbira no kubangamira abandi.

Ni mu gihe kandi muri iyi ntara ya Rumongi hari ibiro by’amashyaka byagiye bisenywa bikanangirizwa mu buryo bukomeye bikomotse ku makimbirane.

Guverineri kandi yasabye abayoboke b’ishyaka CNL rya Hon Rwasa guhagarika gukora inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikabaviramo gufatwa bagafungirwa muri amwe mu masitasiyo ya polisi cyangwa muri gereza nkuru ya Murembwe muri zone Gatete.

Ariko ngo mu rwego rwo gukemura aya makimbirane,Guverineri Bigirimana yavuze ko mu bihe bya vuba hagiye gushyirwaho amatsinda yo gucunga umutekano ahuriwemo n’abasore bose bo muri iyi ntara ndetse anasaba abayoboke b’ayandi mashyaka kuzitabira itoranywa ryabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru