Yashyizweho kuri12 May, 2018 | 23:36

Burundi: Igitero cy’Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi cyishe Abantu 26

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, inyeshyamba zi Rwanya ubutegetsi bwa Perezida NKurunziza zagabye igitero gikomeye ,zica abantu 26 mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi.

Abarokotse icyo bitero babwiye Ijwi ry’Amerika ko icyo gitero cyabaye mu ma sayine z’ijoro aho abagikoze babanje gutera grenade hanyuma bavuza amafirimbi mbere yo kwinjira mu mihana bakica abo bahasanze bakoresheje imbunda .

Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yavuze ko abakoze iryo bara baje baturuka mu gihugu cya Kongo. Bunyoni yihanganishije imiryango yabuze abayo yongera avuga ko abagabye igitero ari umutwe yise uwiterabwoba bazawurwanya.

Bunyoni yavuze kandi ko bakeka ko umubare w’abishwe ushobora kwiyongera.
Yagize ati “dufite abantu 26 bishwe, barimo abagore n’abagabo, umubare ushobora kwiyongera mu gihe dukomeje gushaka abandi bakorewe ubwo bwicanyi”.

Avuga ko abo bantu bagiye mu ngo z’abaturage bakamisha amasasu mu bo basanzemo, abandi bakicishwa ibyuma mu Ntara ya Cibitoke, ikora ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “ Abicanyi bajyaga mu rugo ku rundi, bica banangiza buri kimwe cyose, byari biteye ubwoba; bamwe basogoswe ibyuma, abandi bararaswa, hari n’umuryango watwikiwe mu nzu ari bazima”.

Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru