Yashyizweho kuri24 November, 2016 | 16:49

Burundi: Igipolisi Cyahekuwe n’Impanuka y’Imodoka ya polisi yabereye mu Ntara ya Mwaro

Impanuka y’imodoka ya gipolisi mu gihugu cy’u Burundi yabereye mu Ntara ya Mwaro yahitanye benshi mu bapolisi b’igipolisi cy’u Burundi.

nkuko byavuzwe n’ababyiboneye amaso ku yandi. ngo Iyi modoka yakoze impanuka ubwo yari igeze mu kirombe hafi y’ikibaya ubwo yari irimo ihindura itaha.

Kandi ngo iyi modoka yagize impanuka ubwo yari igeze hafi y’ikiyaga cya Kayokwe kuri “site Rusumo” hafi yaho barimo barubaka ikiraro cya kijyambere, nibwo yashatse gutemba ngo igere mu mazi.

Nkuko umuvugizi wa gipolisi mu ntara ya Mwaro PC2 Dismas Niyongabo yabitangarije Indundi.com yagize ati, “abapolisi bagera kuri 16 barahakomerekeye ku buryo bukabije naho abandi babiri (2) bitabye imana.”

Bityo igipolisi cy’uburundi kikaba cyahekuwe n’iyo mpanuka yabereye muri iyo Ntara ya Mwaro, mu gihugu cy’u Burundi.

Source: www.indundi.com

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru