Yashyizweho kuri21 January, 2017 | 12:43

Burundi: CNDD FDD yamaganye ibyo Human Right WATCH ishinja imbonerakure.

Ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD baramagana icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ishirahamwe ryita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Right Watch) kivuga ibikorwa bibi by’insoresore z’’Imbonerakure, aho muri iryo shyaka bavuga ko ibyo byegeranyo nta kindi bigamije atari ukurwanya uburundi.

Nancy Ninette Mutoni umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD avuga ko ibyo byegeranyo ababyandika batajya nagera mu Burundi kugirango bandike ibyo baba biboneye. Abuga ko urwo rubyiruko ruvugwa nabi ari urwe ejo rw’ Uburundi, ndetse bakaba bafatanya n’abandi mu kubaka igihugu.

Mu cyegeranyo cya Humana Rigt WATCH cyo kuri uyu wa 19 uyu mwaka kikaba cyemeza ko urubyiruko rw’Imbonerakure rukora ibibi byinshi birimo guhohotera ubuzima bw’abantu, gusahura abaturage bahunga, ndetse niyo igiporisi gitabajwe ntacyo kibikoraho.

Human Right Watchisaba akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mw’ishirahamwe mpuzamakungu ONU guhana urwo rubyiruko ndetse ababashyigikoye harimo abanyeporitiki cyangwa abaporisi bashinjwa gutiza umurindi urwo rubyiruko rwa CNDD FDD bagahanwa.

Muri iryo shyirahamwe bakavuga ko ibyegeranyo byabo bishyirwa ahagaragara bibanje kugenzurwa neza. Muri Human Right WATCH bakavuga ko Leta y’UBurundi yo yatangira ingendo zo kwamagana ibyo byegeranyo

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Polly - 5 months ago

This design is incredible! You definitely know how to keep a reader amused.
Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, almost...HaHa!) Wonderful job.
I really loved what you had to say, and more than that,
how you presented it. Too cool!

Take a look at my webpage: ca cuoc truc tiep link vao

Izindi nkuru