Yashyizweho kuri29 May, 2019 | 17:34

Burundi/Mishisha:Umunyarwandakazi amaze iminsi itatu muri gereza

Umunyarwandakazi witwa Estala Mukaneza yatawe muri yombi akaba amaze iminsi itatu muri gereza ya komine Mishisha mu ntara ya Cankuzo mu gihugu cy’u Burundi.Bivugwa kandi ko ubwo yafatwaga yari kumwe n’inshuti ze ebyiri z’abarundi.

Amakuru y’uko Mukaneza afunzwe yemejwe n’umuyobozi wa komine Mushisha, anaclet Bizimana aho avuga ko uyu munyarwandakazi yari amaze icyumweru ku butaka bw’iki gihugu nyuma yo kuva muri Tanzania aho asanzwe atuye.

Aba bagore batatu barimo n’uyu Estella ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda,ngo ku cyumweru bari bagiye kwambuka umupaka w’u Burundi na Tanzania basubira iwabo muri Tanzania,nibwo Mukaneza yafatwaga akajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mishisha aho amaze iminsi itatu kugeza n’ubu.

Nk’uko bitangazwa na SOSMedia ducyesha iyi nkuru,ngo uyu Mukaneza arashinjwa kwinjira mu gihugu cy’u Burundi ntabyangombwa bimwemerera kuhinjira mu gihe bagenzi be bavuga ko afite urwandiko rw’inzira.

Abo bagore bari kumwe umwe ivuka muri komine Mushishi undi akaba akomoka muri Gitega rwa gati mu gihugu,byatumye baisubika urundo bari bafite rwo gusubira mu gihugu cya Tanzania maze batangira gusaba ko mugenzi wabo yarekurwa.

Bizimana yavuze ko uyu munyarwandakazi yohejwe na bagenzi be b’ababrundi banga kumwereka inzira yemewe bituma baca ahatemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bwa Komine Mushisha buvuga ko butegereje uburenganzira buzatangwa n’ubuyobiozi bwa Tanzania aho aba baje baturutse, kugirango bemererwe gusubira mu mago yabo aherereye ahitwa Kumunzani hafi y’umupaka w’u Burundi na Tanzania.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru