Yashyizweho kuri18 November, 2019 | 13:01

Burkina Faso:Igisirikare kishe abantu basaga 30 bitwaje intwaro

Igisirikare cya Burkina Faso kivuga ko kishe abagabo 32 bitwaje intwaro aho cyavuze ko ari abakora iterabwoba mu bikorwa bibiri bya gisirikare cyakoreye mu majyaruguru y’igihugu.

Kivuga ko igikorwa cya mbere cyatumye abagore benshi barekurwa, kivuga ko bakoreshwaga imibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ubucakara.

Icyo gikorwa cya mbere cya gisirikare cyabereye mu ishyamba rya Yorsala aho igisirikare kivuga ko cyishe abagabo 24 bitwaje intwaro mu mirwano ikarishye yamaze amasaha menshi.

Igisirikare kivuga ko muri iyi mirwano hapfiriye umusirikare umwe wa Leta.

Abandi umunani bacyekwaho kuba intagondwa biciwe ahitwa Bourzanga, ahafatiwe n’intwaro nyinshi n’amasasu, nkuko igisirikare cya Burkina Faso gikomeza kibivuga.

Urugomo rw’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu rwariyongereye muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika.

Ibi bitero bibiri bya gisirikare bibaye hashize igihe kitageze ku kwezi abakozi bagera kuri 37 ba kompanyi yo muri Canada icukura amabuye y’agaciro muri Burkina Faso bishwe baguye mu mutego.

Abantu babarirwa muri za magana bamaze gupfa naho abagera hafi ku 500,000 bataye izabo kuva ibikorwa by’umutekano mucye byatangira mu mwaka wa 2015.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru