Yashyizweho kuri2 November, 2019 | 20:10

Bujumbura:Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye batatu abandi benshi barakomereka

Igitero cy’abantu bitwaje intwaro bambaye imyambaro ya gisivile binjiye mu kabare gaherereye ahitwa Rohero mu mujyi wa Bujumbura gihitana abantu batatu n’abandi benshi barakomereka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019,ahagana saa tatu z’ijoro nibwo abo bagabo baje bari mu modoka y’umutuku yo mu bwoko bwa Rectus,bafite imbunda ndetse n’amagerenade bahita binjira muri ako kabare kitwa Chez Gilbert gaherereye mu gace ka Muyinga mu mujyi rwagati wa Bujumbura.

Banjiye batangira kumisha amasasu ku bantu bari mu kabari barimo banywa inzoga.

Ababibonye bavuga ko abo bagabo bitwaje intwaro ngo baje bafite intego yo kwica abantu bari muri iyo kabare nk’uko SOSmedia dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umwe yagize ati "Ntacyo bibye.Mbere yo kurasa abantu,bari bafite umuntu wabayoboraga abereka umuntu w’ingenzi wo kwica".

Bavuga ko umwe mu bishwe yari umukozi wo muri banki nkuru y’igihugu cy’Uburundi.

Abandi batanu bakomeretse ku buryo bukomeye barimo na nyiri akabare,kuri ubu bari mu bitaro bya Bujumbura.

Mbere yo kuva aho hantu,abo bagabo bateye za grenade kugira ngo birinde umuntu wabakurikirana.

Mu masaha ya saa tatu za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,abapolisi bahageze bagota ako kabare banafata abakobwa batatu bagakoramo.

Umuvugizi wa polisi wungirije, Moise Nkurunziza,yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo bamenye neza abo bagabye igitero aho baturutse ndetse n’abo aribo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru