Yashyizweho kuri9 August, 2017 | 12:14

U Bubiligi: Umuntu bikekwo ko ari umunyarwanda ya fatanywe ibiturika

Polisi mu gihugu cy’u Bubiligi ivuga ko yataye muri yombi umuntu akekwaho kugira ibintu biturika mu modoka ye.

Polisi ivuga ko uyu muntu utatangajwe amazina ye, ngo afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Polisi mu gace ka Molenbeek ivuga ko yarashe ku modoka uyu muntu yari atwaye, nyuma imuta muri yombi, ubwo yahabwaga amakuru ko muri iyi modoka harimo ibintu biturika.

Iki gipolisi kiravuga ko nyuma yo kureba mu modoka ye, cyasanze ibyarimo bidaturika, gusa imuta muri yombi.

Ibitangazamakuru birimo The Guardian bivuga ko uyu muntu ngo yavutse mu mwaka wa 1981, akaba yarabaga mu Bubiligi kugeza mu mwaka wa 2009, aho nyuma yaje kujya gutura mu Budage.

Polisi ivuga ko nyuma yo guhabwa amakuru ko muri iyi modoka harimo ibintu biturika, basabye uyu muntu guhagarara ariko arinangira, ari nabyo byatumye iyi modoka iraswa atabwa muri yombi.

Kugeza ubu Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ivuga ko itarabona amakuru ahamye kuri uyu muntu watawe muri yombi.

Ububiligi bukomeje kwikanga ibikorwa by’iterabwoba, nyuma y’aho iki gihugu cyibasiwe n’ibitero by’iterabwoba umwaka ushize.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru