Yashyizweho kuri30 June, 2017 | 08:27

Bobi Wine yatorewe kuba Umudepite

Umuhanzi wubatse izina muri Uganda Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] yatsinze amatora nk’umudandida wigenga mu bahataniraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bobi Wine yari umukandida wigenga, yari ahatanye n’abandi batandatu baturuka mu mashyaka arimo NRM, FDC na DP. Mu bo ahanganye na bo harimo Apollo Kantinti wo muri FDC ndetse na Sitenda Sebalu wa NRM wari ushyigikiwe na Perezida Museveni.

Uyu muririmbyi yari ahagarariye agace ka Kyadondo East, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77%. Mu baturage 33310 batoye, Bobi Wine yabonye amajwi 25659 mu gihe Apollo Kantinti wa FDC yagize 1832, Sitenda Ssebalu wa NRM agira 4556. Mu bandi bakandida bigenda harimo uwitwa Muwadda Nkunyingi wagize 575 ndetse na Sowedi Kayongo wagize 377.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena 2017, bikimara gutangazw ako Bobi Wine yatsinze yahise ajya ahitwa Saza Ground muri Kasangati aho yakiriwe n’abamushyigikiye babarirwa mu bihumbi bishimira itsinzi ye.

Mu ijambo yahavugiye, Bobi Wine yibukije abaturage ba Kyadondo ko azakoresha ububasha bamuhehaye akazajya abavuganira mu byemezo bizajya bifatwa byose mu Nteko Ishinga Amategeko. Yavuze ko aje ‘kuba umuvugizi wa rubanda rugufi rumaze igihe rwarakandamijwe n’ubutegetsi bwa Museveni’.

Yagize ati “Ijwi ry’abaturage rizagera mu Nteko Ishinga Amategeko uko ryakabaye, rizagerayo rivuye muri Ghetto, mu masoko n’ahandi hose […] Yego hari n’abantu bafite ubukire nzahagararira ariko umubare munini muri aka gace ni abatindi.”

Bobi Wine ukunze kwiyita The Ghetto President ni inshuti magara ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Uyu mugabo yakunze no kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Uganda akagaragaza ko afite inyota yo kwinjira muri politiki ngo agire ibyo ahindura.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Bobi Wine yari ashyigikiwe ku buryo bukomeye n’abaturage, yazaga imbere mu bari bafite abantu benshi. Mbere gato y’itorwa rye yabanje gufungwa, inzego z’umutekano zamufashe zimushinja ko yiyamamarije ahatemewe.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru