Yashyizweho kuri20 September, 2018 | 12:55

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Umudepite wo mu gace ka Kyadondo,Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda nyuma y’umwanya muto ahageze.

Uyu mudepite agarutse mu gihugu cye ntyuma yo kumara ibyumweru hafi ya bitatu muri Amerika aho yari yagiye kwivuza ndetse no gukomereza gahunda ye yo gukora Politike atuje.

Yazanywe n’indege ya Kompanyi ya Kenya KQ412 imuvanye i Nairobi aho yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe saa saba z’amanywa.

Ahagera yazananye n’umudepite w’umugore uhagarariye agace ka Kasese,Winnie Kiiza ndetse n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Ku kibuga cy’indege ntabwo Bobi Wine yemerewe kugera aho babanza gusaka abageze mu gihugu bavuye hanze ya cyo.

Yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ashirwa mu modoka y’imfungwa yerekezwa kuri sitasiyo ya Polisi ikorera aho ku kibuga.

Nubwo afashwe akigera ku kibuga cy’indege,polisi y’iki gihugu ku munsi w’ejo yari yatangaje ko nagera ku kibuga azahita aherekezwa n’abashinzwe umutekano akajya mu rugo rwe ruherereye Magere.

Nta munyamakuru wari wemerewe kugera ku kibuga cy’indege ndetse n’ibitangazamakuru bayahawe gasopo yo kudatangaza igaruka rye.

Ku munsi w’ejo Bobi Wine yari yatangaje ko atazakurikiza amabwiriza polisi yamushyiriyeho ahubwo ko azahita ajya gusura nyirakuru uherereye mu gace ka Najjanankumbi hanyuma akabona kujya mu rugo rwe.

Gusa ku ruhande rwa Polisi ya Uganda bahakanye ko itigeze imuta muri yombi nk’uko ibitangazamakuru byinshi byabivuze ahubwo ko bashyize mu bikorwa ibyo bari bamusezeranyije mbere y’uko agera mu gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter IGP Martin Okoth Ochola yaagze ati "Ntawamufashe".

"ahubwo twamurindiye umutekano turamuherekeza tumugeza mu rugo rwe nk’uko twari twabimusezeranyije"

Chimpreports ducyesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma y’iminota micye saa munani z’igicamunsi abantu babonye imodoka ya Polisi ku muvuduko udasanzwe igeze mu gace ka Ntinda mu muhanda wa Mbogo unyura Kiwatule werekeza Najera.

Iyo modoka yari herekejwe n’imodoka 12 ndetse n’ambilanse byose bifite ikirango cya polisi.Inyuma yazo hahise hakurikiraho imodoka za gisirikare zirimo abasirikare bafite imbunda zigendera ku muvuduko uri hejuru.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru