Yashyizweho kuri19 April, 2020 | 08:04

Banki y’Isi yatangaje ko hakibura miriyari 44 za madorari yo gufasha Afurika

Banki y’Isi (BM) n’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari(FMI) batangaza ko hakibura amadorari y’Amerika miriyari 44 zo gufasha Umugabane w’Afurika guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa ngo nubwo hari intambwe iterwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riratangaza ko ku mugabane w’Afurika nta ntambwe igaragara cyane mu birebana n’icyorezo cya Coronavirus.

Iri shami rikomeza rivuga ko ejo hashize ku wa Gatanu, habayeho kwiyongera byihuse kwa coronavirus ku mugabane w’Afurika ku buryo rikeka ko ikiri ku mugabane, hakirimo ababa bayifite.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “Muri iki cyumweru kirimo kurangira, habayeho kuzamuka ku gipimo cya 51 % ku bagaragayeho kwandura, hanazamuka ku gipimo cya 60% cy’abapfuye.”

Yongeyeho ko bitewe n’uburyo kubona ibikoresho byo kwifashisha mu gupima bitoroshye, umubare ushobora gukomeza kuzamuka.

Umuyobozi wa gahunda zihutirwa muri OMS, Michael Ryan yagize ati: “Turatekereza ko kuri ubu iyi ndwara itaragera ku rugero rwo kuba itakirimo. Afurika birayisaba ubushobozi nyabwo nk’uko yashoboye gushyiraho ingamba mu guhangana n’imbasa.”

Yongeyeho ati :“Tuzi ibibazo bishingiye ku miturire akenshi icucitse n’isuku itubahirizwa bitewe no kuba amazi meza atagera kuri bose.

Abandi bafite aho bahurira n’ibijyanye n’imari, bo bavuga ko bashobora gukusanya amadorari agera kuri miriyari 70, bityo hiyongereyeho za miriyari 44 zivugwa na Banki y’Isi (BM) n’Ikigega k’Imari k’Isi FMI, ubwo Afurika ikaba yaba ibonye miriyari 114.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru