Yashyizweho kuri31 December, 2016 | 07:39

Ban Ki Moon yaseze ku mirimo ye

Uyu mwaka turasoza mu masaha make ugiye kurangira mugihe Ban Ki Moon nawe arangije imirimo ye nk’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU.

Kur’uyu wa gatandatu Ban Ki Moon aratangiza ibirori bifungura umwaka mushya wa 2017, umuhango usanzwe uba buri mwaka ukitabirwa n’abayobozi bakomeye ku Isi no muri America, uyu munsi ukaba uteganijwe kubera I Times Square mu mujyi wa New York.

Ban ki Moon yanasezeye kur’uyu wa gatanu ku bakozi ba ONU anabashimira kubwira n’umwete bakorana akazi mu gihe cyose bamaranye bafatanije inshingano zo kuyobora ONU.

Ikindi twabibutsa ni uko manda ya Ban Ki Moon iteganijwe kurangirana n’Itariki ya mbere Mutarama 2017, Bikaba biteganijwe ko ahita asimburrwa na Antonio Guterres wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Portugal.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru