Yashyizweho kuri29 October, 2018 | 19:49

Arusha:Abatavuga rumwe na leta y’u Burundi mu byo basabye bine harimo n’uko itegeko nshinga ryakurwaho

Mu biganiro bihuza Abarundi ariko bititabiriwe na leta y’Uburundi byaraye bisorejwe Arusha muri Tanzania,Abatavuga rumwe na leta bashyikirije umuhuza icyegeranyo gikubiyemo ibyo basaba kugirango amatora yo muri 2020 azashoboke.

Abo banyepolitike bashyikirije uwungirije umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa, icyegeranyo cy’ibyo basaba birimo ikurwaho ry’itegeko nshinga rivuguruye riheruka kwemezwa ndetse n’ikurwaho ry’akanama gashinzwe amatora.

Basabye kandi ko hakurwaho inzandiko zifata abantu barenga 30 zasohowe na leta y’u Burundi, ibashinja kugira uruhara mu myivumbagatanyo no kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.

Ikindi abo banyepolitike batavuga rumwe na leta y’u Burundi basaba, ni itahuka ry’impunzi zahunze imvururu zo mu 2015, bavuga ko zigera ku 450.000 ziba hanze mu bihugu bitandukanye.

Umuhuza Mkapa yavuze ko agiye kwihweza icyo cyegeranyo, agifadikanye n’icyegeranyo cy’amashyaka ari ku butegetsi n’ayandi yihuje na Leta cyasohorewe mu Kayanza i Burundi.

Azahia akora icyegeranyo rusange azashyikiriza umuhuza mukuru w’ibiganiro, Perezida Yoweri Museveni.

Umufasha w’umuhuza David Kapya yagize ati "Bakoze iminsi itanu, icyegeranyo bumvikanyeho bagitanga mu gitondo kirimo ibiterezo by’icyakorwa mu kurangiza amakimbirane ari muri politike y’u Burundi.

"Umuhuza yashimye kuba bashoboye gukora nk’itsinda rimwe.Kuva ubu, umuhuza agiye kwiga ku cyegeranyo afite agihuze n’icyo yahawe mu gitondo,nyuma atunganye icyegeranyo azaha umuhuza mukuru Yoweri Museveni."

Abamaze iminsi mu biganiro bya nyuma bari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, basinye ku cyegeranyo basohoye batagendeye ku mashyaka baturukamo.

Asubiza abanyamakuru, Kapya yavuze ko Perezida Museveni n’abakuru b’ibihugu b’akarere ari bo bazoshyikiriza uburyo ibiganiro ku bibazo by’abarundi bizakurikira.

Mkapa kandi yamenyesheje ko igikorwa yasabwe gukurikirana kirangiye uyu munsi.

Leta y’Uburundi yanze kwitaba ibyo biganiro, isobanura ko hari ibyo yari yasabye umuhuza bitakurikijwe, nko kwimurira ibiganiro mu kwezi ku Ugushyingo , igahabwa urutonde rw’abatumiwe, ndetse n’uko ibiganiro byakwibanda ku byasubitswe mu nama yo mu Kayanza i Burundi.

Ibyo na byo umuhuza mu biganiro William Mkapa akaba atarabyemeye, afata umwanzuro wo gukomeza ibiganiro n’aba byitabiriye batarimo Leta y’Uburundi.

Ibiganiro bifite intego yo kurangiza umwiryane wa politike uri mu gihugu cy’Uburundi wadutse nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza afatiye umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora mu yindi manda ya gatatu.

Abatavuga rumwe na Leta bavuze ko yarenze ku mategeko.

Hahise haduka imigumuko n’ubwicanyi bwahitanye abantu barenga 1000 abandi hafi ibihumbi 500 bahunga igihugu.

Abahoze ari ibyegera by’umukuru w’igihugu Frederic Bamvuginyumvira (i bumoso) na Gervais Rufyikiri (i buryo)

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru