Yashyizweho kuri6 April, 2019 | 18:24

Amerika yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’abasivire muri Somalia

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ko umwana na nyina bahitanwe n’igitero cy’indege ya drone (indege zitagira abadereva) mu gihugu cya Somalia mu kwezi kwa Kane kw’umwaka ushize wa 2018.

Nibwo bwa mbere Amerika yemeye ko hari abasivile basize ubuzima mu bitero by’indege muri icyo gihugu cya Somalia.

Hari haciye ibyumweru bicye gusa icyo gihugu cyamaganye ibyatangajwe n’ishyirahamwe Amnesty International riharanira uburenganzira bwa muntu ko abasivire 14 bishwe mu bitero bitanu bitandukanye.

Amerika yatangiye gukora ibitero by’indege ku barwanyi ba Al-Shabaab mu mwaka wa 2011 igihe icyo gihugu cyayoborwaga na Barack Obama.

Kuva Donald Trump atorewe kuyobora Amerika, ibitero byariyongereye cyane.

Abategetsi bavuga ko mu myaka ibiri iheze, ibitero 110 vyakozwe ku barwanyi ba Al-Shabaab.

Mu ntangiriro, Amerika yari yavuze ko ibyo bitero byahitanye abantu 800, kandi ko ntamusivire yarimo.

Ariko mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa Gatanu, abategetsi ba gisirikare batangaje ko bakoze amaperereza nyuma y’icyo kegeranyo cy’iryo shyirahamwe Amnesty International, bakabazwa n’ibibazo mu nama y’abadepite.

Ayo maperereza yategetswe na Jenerali Thomas Waldhauser uyoboye ingabo za Amerika ku mugabane wa Afrika (Africom), yerekana ko hari ibyegeranyo Africom itabona, ibyatumye abayiyoboye basohora amatangazo atari yo ku bijyanye n’abasivire baba baguye muri ibyo bitero.

mu itangazo Africom yasohoye, ivuga ko igitero cyo mu kwezi kwa Kane ku mwaka ushize wa 2018 atari cyo cyavuzwe n’ishyirahamwe Amnesty.

Iryo tangazo ryavuga kandi ko abarwanyi bane ba al-Shabab bishwe muri icyo gitero.

Jenerali Gregg Olson ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Africom agira ati "Mu byo dukora byose, dushyira imbere ukwizerwa.

Iyo hagize inzirakarengane itakaza ubuzima, twiyemeje kuvugisha ukuri kandi bikatubera isomo kugira ngo ntihagire ibintu nk’ibyo bizongera kubaho mu gihe kizaza".

Africom yabajijwe niba Amerika izatanga indishyi z’akababaro ku babuze ababo.

Umwe mu bavugizi bayo yasubije ko Africom irimo gukorana n’ibiro by’amabasade Amerika muri Somalia kugirango harebwe icyakorwa.

Ku ruhande rwayo, ishyirahamwe Amnesty International rivuga ko iyo ari "intambwe ikomeye" kubona Amerika yemera ko hari abasivire bahitanwe n’ibitero by’indege zayo.

Mu itangazo ryasohotse, uhagarariye ishyirahamwe Amnesty International muri Amerika, Daphne Eviatar yagize ati "Ariko iyo ni intambwe ya mbere gusa".

Yongeraho ariko ko ibyo bidatanga ikizere ku miryango yaburiye abayo muri ibyo bitero nta kintu na kimwe bigeze bamenyeshwa cyangw ngo bafashwe na Africom.
Amerika yemeye ko umwana na nyina bahitanwe n’igitero cy’indege ya drone
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru