Yashyizweho kuri20 July, 2017 | 18:30

Ambasaderi w’Amerika ya nenze cyane umuryango w’Afrika yiyunze

Ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye, Nikki Haley, yanenze bikomeye abayobozi b’ibihugu bya Afrika ku kuba barananiwe kurwanya inzara yugarije umugabane wa Afrika.


Ibi Haley, yabitangaje kuri uyu wa gatatu, mu nama y’umutekano yiga ku kibazo cy’amahoro n’umutekano w’Afrika.

Ashimangira ko nta nzara yari ikwiye kuba ikigaragara ku mugabane muri uyu mwaka wa 2017.

Ati, kugeza ubu abantu benshi bari kwicwa n’inzara mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, Somaliya na Sudan y’epfo.

Iyi ni inkuru yagakwiye kuba ivugwa kurusha izindi zose, abantu barashize kandi bidaturutse ku gushaka kw’Imana ahubwo bitewe n’ibikorwa bya muntu.

Haley yanenze kandi abagira uruhare bose mu ntambara za hato na hato ku mugabane ndetse n’abadatanga ubufasha bw’ibanze ku babukeneye.

Anenga cyane umuryango w’Afrika yiyunze ku kuba igihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo kiza ku isonga mu bihugu birimo ihohoterwa ry’ikiremwa muntu.


Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru