Yashyizweho kuri7 January, 2019 | 17:16

Afurika y’Epfo:Abashoramari babiri b’abagande bishwe batwitswe

Abantu babiri bafite ubwenegihugu bwa Uganda bishwe batwitswe mu gitero cyo gutwika cyagabwe ku nzu yabo iherereye mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Polisi ikimara kubona raporo ivuga ko hari inzu yashumistwe umuriro mu karere ka Waterberg mu mujyi wa Northam ,yahise yohereza ubutabazi n’abakorera bushake ariko bahageze batinze inzu yamaze gukongoka bagerageje no kumena inzu ngo binjiremo basanga abapfa bamaze gushiramo umwuka.

News24 ducyesha iyi nkuru yatangaje ko aba bantu bari basanzwe bakora ibikorwa by’ishoramari muri iki gihugu ngo ibicuruzwa byabo byose byahise byibwa.Polisi yo mu gace ibi byabereyemo kuva kuwa Gatanu tariki 4 Mutarama yatangiye iperereza none hamaze gufatwa umuntu umwe ucyekwaho ubu bugizi bwa nabi.Umugabo wafashwe w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu gace ka Rustenburg kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Afurika y’Epfo.

Bimwe mubyibwe birimo moto,telefone,isaha ndetse n’imfunguzo za nyakwigendera byabonetse mu gakaritsiye ka chop-shop gaherereye mu gace Rustenburg.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Limpopo Col. Moatshe Ngoepe yavuze ko hakozwe irondo ryoguhiga abakoze ibwo bwicanyi kandi ngo n’iperereza riracyakomeje ngo babashe kumenya icyateye ubu bwicanyi.

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo kumenya neza aba banyakwigera gikomeje ariko ibyangombwa byabo inzego z’umutekano zifite bigaragaza ko ari Abagande.

Biravugwa ko aba banya-Uganda ndetse n’uyu wafashwe ucyekwa kubivugana bose bakoraga ishoramari ariko polisi ntabwo yatangaje ubwoko bw’ishoramari bakoraga.

Uyu mugabo utatangajwe amazina wafashwe ucyekwaho ubu bwicanyi,yagejejwe imbere y’urukiko rwa Northam kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama.

Aha ni mu mujyi wa Limpopo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru