Yashyizweho kuri18 December, 2018 | 18:24

Afurika ifite ubutunzi yazana mu bufatanye bwayo n’u Burayi bigatuma buri wese abyungukiramo-perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko imikoraniremyiza ya Afurika n’u Burayi izaturuka ku kutabona abanyafurika nk’abakeneye kugirirwa impuhwe, ahubwo ko bakwiriye kubonwa nk’abafatanyabikorwa bakeneye inyungu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru aho ari i Vienne muri Autriche, ahabereye Ihuriro rya Afurika n’u Burayi, haganirwa ku ngingo zafasha imigabane yombi gutera imbere.

Perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko iterambere ry’imigabane yombi rizagirwamo uruhare n’abikorera.

Yavuze kugira ngo ubufatanye bukomere, bisaba ko buri ruhande rwivugurura hakagira ibikosorwa.

Ati “Hari amavugururwa agomba gukorwa ku ruhande rwacu ariko niko bikwiye kugenda no ku ruhande rw’abakorana na Afurika cyangwa abo ikorana nabo. Afurika ifite ubutunzi yazana mu bufatanye bwayo n’u Burayi bigatuma buri wese abyungukiramo.”

Yakomeje avuga ko u Burayi nabwo busabwaguhindura uburyo bwakoranaga na Afurika.

Ati “Abanyaburayi bakwiriye kubona abanyafurika nk’abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa batera imbabazi Abanyaburayi. Abanyafurika bakwiriye kwibeshaho, bakareba icyo basabwa ngo bakore ibijyanye n’ibyo Isi yifuza n’icyo abaturage bakeneye.”

Yagaragaje ko ku ruhande rwa Afurika hari ibyatangiye gukorwa birimo gushyiraho amasezerano agenga isoko rusange rihuriweho, gushyiraho ikigega cy’amahoro n’ibindi.

Ubwo yatangizaga iryo huriro, Perezida Kagame yanasobanuye ko Afurika idakwiriye gukomeza gufatwa nk’umugabane w’ibibazo.

Yavuze ko Afurika yifuza guteza imbere ikoranabuhanga n’urwego rw’abikorera kugira ngo bibyarire akazi abakiri bato, ashimangira ko ari inzira igoye ariko izashoboka.

Ati “Dufatanyije twabyungukiramo kurusha gukora ibintu nkuko byari bisanzwe. Mu gihe kirekire, Afurika ni isoko y’amahirwe kurusha ibibazo. Imbogamizi zose zabaho zabonerwa igisubizo mu bufatanye.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’abimukira bamaze igihe barohama mu Nyanja bajya gushaka ubuzima bwiza i Burayi.

Yavuze ko impande zombi zibiganiriye zakibonera umuti ntibibe ngongwa ko gikerereza izindi gahunda z’ubufatanye.

Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz uyoboye EU we yagize ati “Ndizera ko iri huriro hari icyo ryongera ku mubano ukomeye ushingiye ku nyungu zihuriweho hagati ya Afurika n’u Burayi.

Bifite kandi icyo byongera ku bufatanye bukomeye mu by’ubukungu hagati y’imigabane yacu.”

Ihuriro rya Afurika n’u Burayi ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abikorera n’abahanga udushya haba muri Afurika n’i Burayi.

Mu mwaka wa 2017, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 140 z’amayero, buhakura ibicuruzwa bya miliyari 131 z’amayero.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru