Yashyizweho kuri3 February, 2018 | 15:14

Addis Ababa: Umuryango w ’Afurika yunze ubumwe wateye utwatsi irahira rya Raila Odinga

Nyuma y’uko Raila Odinga uhagarariye NASA arahiriye kuba Perezida w’Abanyakenya bitemewe n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu,umuryango w’Afurika yunze ubumwe wateye utwatsi irahira rye, unibutsa Abanyakenya kwirinda ibikorwa byose bya hungabanya umutuzo w’igihugu cyabo ndetse n’iterambere rishingiye k’ubukungu bw’abene gihugu.

Kuri uyu wa kane taliki ya 1 Gashyantare 2018,mu ibaruwa yiswe “Statement of The Chairperson of commission on the situation in Kenya”,umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, yanditse avuga ko Amatora bazi ndetse n’Itegekonshinga rizi, ari amatora ya yobowe n’uwahoze ari Perezida w’Afulika y’epfo Thabo Mbeke.

Ngo bagendeye kuri gahunda y’uyu muryango wihaye ijyanye na Demokarasi,Amatora ndetse n’Imiyoborere,Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wamaganye ibikorwa byose byagiye ukubiri n’uko itegeko nshinga ribigena ndetse n’umurongo w’amategeko muri rusange.

umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat

Muri iyi baruwa Umuyobozi w’iyi komisiyo Moussa Faki Mahamat, yasabye abaturagi ba kenya ko bakomeza kugendera mu murongo wemewe n’amategeko ndetse no gukomera kuri demokarasi yabo kandi bakima amatwi ibikorwa byose byahungabanya umudendezo w’igihugu cyabo, n’ubukungu bushingiye ku iterambere ry’abagituye.

IBARUWA IRAMBUYE

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru