Yashyizweho kuri14 March, 2018 | 08:46

Abimukira b’Abanyafurika barenga 16 000 bari muri Libiya bamaze gusubizwa mu bihugu byabo

Abimukira b’Abanyafurika barenga ibihumbi cumi na bitandatu, bari mu makambi muri Libiya baratahukanwe mu bihugu byabo ku bushake bwabo mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri. Ibyo byatangajwe kur’uyu wa kabiri n’ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango wunze ubumwe bw’ Iburayi , Federica Mogherini.

Mogherini yavuze ko hasigaye abimukira bari hagati y’ibihumbi bine na bitanu mu makambi bakoranirijwemwo muri Libiya.

Avuga kandi ko Ishyirahamwe mpuzamahanga ONU, hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abo bimukira bazabe batahukanywe bose mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere.

Mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe, mu nama yahuje ibihugu byunze Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’umuryango w’unze ubumwe bw’Afurika Abidjan muri Kote divaware hashyinzwe ho abantu bashinzwe icyo kibazo, mu gihe muri Libiya havugwa ubucuruzi bw’abimukira bakomoka muri Afurika, yo hagati bagerageza kwambuka ku mugabane w’iburayi baciye mu Nyanja ya meditarane.

Abobantu bashinjwe gucyura izo mpunzi bagizwe, na bamwe bakomoka mu bihugu by’iburayi ndetse na bakomoka muri afurika , bafatanyije n’ishyirahamwe ryita ku bimukira (OIM) hamwe n’igice cya ONU cyita ku mpunzi (HCR).

Yanditswe na Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru