Yashyizweho kuri8 April, 2019 | 11:54

Abayobozi batandukanye basabye ko amahano yagwiriye u Rwanda nta handi yakongera kuba

Abayobozi batandukanye bifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,bashimye u Rwanda ukuntu rwiyubatse nyuma y’amahano yarugwiririye banasaba ko ibyabaye nta handi byakongera kuba haba ku mugabane w’Afurika cyangwa ku isi.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2019,ubwo habaga umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wabereye muri Kigali Convetion Center.Muri abo bayobozi barimo Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Junker,Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed n’abandi.

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Junker yashimye imbaraga n’umurava u Rwanda rwagaragaje nyuma yo gusenywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi yavuze ko ari urugero rwiza ko nyuma y’umwijima kubona urumuri biba bigishoboka.

Ati “Nta gishobora gupfuka ibikomeye by’ahahise, nta gishobora kugabanya uburibwe butazibagirana nyamara ni ikigaragaza ko muri uwo mwijima ariho tubonera imbaraga zigana ku rumuri kandi u Rwand ni urugero rugaragara. Ni ubuhamya ko igihugu cyabayemo ubugome nk’ubu gishobora kongera kubyukana imbaraga n’umurava mu bumwe bw’abaturage bacyo.”

Perezida Omar Guelleh yasabye ubufatanye bwa Afurika mu gusigasira amahoro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kugira ahandi biba

Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, we yasabye ubufatanye bwa Afurika mu gusigasira amahoro no kuyashakisha aho atari kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kugira ahandi biba.

Ati “Turahamagarirwa gukomeza guteza imbere amahoro no gukomeza gutsura umutekano mu bihugu biri mu bibazo no gukomeza umurimo ukomeye watangijwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ibihugu byinshi bya Afurika biri mu murongo w’iterambere n’impinduka zigamije umutekano usesuye ku baturage bacu. Nicyo gikwiriye kugira ngo twirinde ko amahano u Rwanda rwagize agira ahandi aba ku mugabane wacu.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashimye abanyarwanda ku butwari bagize bwo gushyira imbere intego y’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi bakimakaza umuco wo kubabarira.
Abiy Ahmed mu 1995 nibwo yaje mu Rwanda nk’umusirikare muto wa Ethiopie wari uje mu butumwa bwa Loni
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yari afite imyaka 18 ubwo Jenoside yabaga ndetse nyuma yayo gato yaje mu Rwanda mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro.

Mu ijambo rye yagize ati “Mu bihe nk’ibi turahamagarirwa kwibuka ku bwenge bwacu n’ubushake bwacu bwo kwishakamo amahoro n’ubwumvikane.

Ntabwo hakenewe andi mahano ngo tubone gukanguka dukore dukomeza imirunga iduhuza nk’ikiremwamuntu.

Mu 1995 nibwo yaje mu Rwanda nk’umusirikare muto wa Ethiopie wari uje mu butumwa bwa Loni.Avuga ko igihe yahamaze gituma abasha gutanga ubuhamya ku isenyuka ryasizwe n’ibyabaye ku butaka bw’u Rwanda.

Yakomeje ashimira Perezida Kagame ku buyobozi bwiza ndetse n’abanyarwanda umuhate bashyize mu guhindura ibyahise byatumye igihugu kigera ku rwego nka ruriya.

Ati"Iyaba twihaga agaciro tukanasesengura amagambo tuvuga byakadusubije inyuma tukivanako ubuhumyi tukabona ikiduhuza n’abandi.

Nkeka ko ari nabyo byatumye u Rwanda ruba icyitegererzo mu bumwe n’ubwiyunge. Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame n’umuhate by’abanyarwanda byafashije mu gukosora amakosa y’ahahise igihugu cyanyu kikagera ku rundi rwego.

Kwemera ahahise habi ariko ugahitamo kujya imbere mu mucyo ni igikorwa cy’ubutwari no kwihangana.”

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda birakomeza mu gihe cy’iminsi ijana, hibukwa abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’amezi atatu guhera muri Mata 1994.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru