Yashyizweho kuri4 August, 2019 | 12:42

Abayoboye umushinga w’indege iheruka gukorwa n’abana bo muri Afurika y’Epfo baguye mu mpanuka y’indege

Abayobozi b’umushinga w’indege yakozwe n’abana ikabafasha kuva mu mujyi wa Cape town mri Afurika y’epfo bakagera mu mujyi wa Cairo mu Misiri ikongera ikagaruka,bapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye muri Tanzania.

Ni impanuka yabaye ejo kuwa gatandatu i Tabora muri Tanzania yaguyemo abantu babiri, iyi ndege yariho yerekeza muri Malawi nk’uko byatangajwe na News 24.

Kuri iki Cyumweru umushinga U Dream Global watangaje ko ubabajwe no gutangaza impanuka y’indege y’ubufasha yapfiriyemo abayobozi b’uyu mushinga Des Werner na Werner Froneman.

U Dream Global yatangarije kuri Facebook ko nta wundi muntu wagirize ikibazo kubera iyi mpanuka.

Umushinga wa U Dream Global watekerejwe na Megan Werner, umukobwa w’imyaka 17 washakaga kugera ikirenge mu cya se Des Werner usanzwe ari umupilote.

We na bagenzi be bagera kuri 20 b’urungano batangiye uyu mushinga, bubaka indege yabo nubwo bari batarabona uburenganzira bwo gutwara indege.

Des Werner usanzwe ari umupilote w’indege za gisiviri yiyemeje kuba hafi y’uru rubyiruko mu nzozi zarwo zo gutwara indege rwiyubakiye nk’uko yabibwiye BBC mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu.

Babigezeho, muri uko kwezi bahaguruka i Cape berekeza i Cairo bagomba guhagarara mu bihugu 11.

Bari baherekejwe n’indege y’ubufasha y’abapilote babigize umwuga, ari nayo yakoze impanuka kuri uyu wa gatandatu irimo Des Werner na Werner Froneman.

Urugendo rw’indege y’aba bana rugeze mu gice cya Afurika yo hagati bava i Cairo basubira i Cape muri Afurika yEpfo aho bahagurukiye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru