Yashyizweho kuri8 November, 2018 | 20:04

Imbogo amagana zaguye mu ruzi abaturage babona inyama zo kurya mu buryo bworoshye [REBA AMAFOTO]

Imbogo amagana zarimo guhunga intare zatwawe n’uruzi ku mupaka ugabanya igihugu cya Botswana na Namibiya,abaturage baturiye urwo ruzi babona akaboga mu buryo bworoshye.

Iperereza ryakozwe mu masaha yahise bivugwa ko izo nyamaswa zari mu gikorwa cyo guhunga intare hanyuma zigwa mu ruzi, nkuko ubutegetsi bwa Botswana bwabitangaje.

Umuntu afite hoteri hafi aho yavuze ko izo mbogo zaheze mu mazi zigeze ku yindi nkombe y’uruzi aho zashatse ku yurira iba ndende zinaqnirwa gukuka zirinda kuhapfira.Kuri yemeza ko aribwo bwambere abonye imbogo nk’izo zapfuye.

Ubuyobozi bwa Botswana bwemeje ko imbogo zigera kuri 400 arizo zapfuye.Nyuma yo kubona ibyo bibaye abantu benshi batuye muri ako gace zaguyemo baje barazifata bajya kuzibaga ngo bazirye.

Simone Micheletti, afite ihoteri hakurya y’inkombe iherereye ku gihugu cya Namibiya, yavuze ko izo nyamaswa zari nyinshi cyane kuburyo ngo zageraga hafi ku 1000.Ubwo ibyo byabaga yafashe amafoto y’uko byari byifashe.

Micheletti yavuze ko mu ijoro ryo kuwa Kabiri yumvise amajwi y’izo ntare,Agiye ku ruzi kuwa Gatatu mu gitondo, yahasanze imbogo amajana zapfuye.

Yongeye avuga kandi ko muri iryo joro ryo ku wa kabiri,igihu cyari cyabuditse agacyeka ko aricyo cyabujije urumuri rw’ukwezi, bigatuma izo mbogo zitabona iyo zijya zikagwa mu ruzi.

Minisiteri y’ibidukikije muri Botswana yasohoye itangazo ivuga ko itwarwa ry’izo nyamaswa mu ruzi rwa Chobe atari ikintu kimenyerewe, Micheletti yongeho ko nta muntu yageze yumva imibare nk’iyo c’inyamazwa zipfiriye rimwe.

Bivugwa ko umubare munini w’imbogo zashimuswe mu bihe byashize ari imbogo 50 gusa none ngo ibi birabatangaje kubona amagana y’imbogo apfira rimwe bene aka kagene.

Kuri ubu Leta yatanze uburenganzira bw’uko abaturage batuye hafi aho bakuramo izo nyamaswa mu ruzi bakajya kuzirya.
Kuwa Gatatu mu gitondo nibwo abantu babyutse basanga uruzi rwuzuye inyamaswa zapfuye Abaturage benshi batuye hafi y’uruzi bari baje kwihahira akaboga biboneye mu buryo bworoshye Umugore yari afite ibineza neza ubwo yari atwaye ukuguru kw’imbogo Abantu baje n’imodoka gupakira inyama z’izo nyamaswa bazijyanye mu rugo kuzirya ndetse no kuzigurisha doreko zari nyinshi bishoboka
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru