Yashyizweho kuri20 December, 2018 | 09:08

Abatalebani n’Abanyamerika Basoje Ibiganiro Abu Dhabi

Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’iz’umutwe w’Abatalibani wo muri Afuganistani Ku wa Gatatu tariki ya 19 nibwo barangije ibiganiro barimo byamaze iminsi itatu i Abu Dhabi, umurwa mukuru wa Emira z’Abarabu ziyunze.

Basezeranye ko bazongera kuhahurira vuba aha kugirango “basoze umushinga w’ubwiyunge muri Afuganistani,” nk’uko itangazo ryabo ribivuga.

Inama y’Abu Dhabi yashobotse Pakistani ibigezemo uruhare, yemeza Abatalibani kuyizamo. Yarimo kandi n’intumwa za Emira z’Abarabu ziyunze, Pakistani n’Arabiya Sawudite.

Abahagarariye Amerika bari bayobowe n’intumwa yihariye y’Amerika ku kibazo cy’Afuganistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad.

Ikigo ntaramakuru cya leta ya Emira z’Abarabu Ziyunze kivuga ko inama yageze ku myanzuro ifatika kandi ifitiye akamaro impande zose.

Naho Ambasaderi Khalilzad, ku rubuga rwe Twitter rw’akazi, yatangaje ko yagiranye “ibiganiro by’ingirakamaro n’Abanyafuganistani n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”

Leta y’Afuganistani nayo yari yohereje intumwa, ariko Abatalibani banze kwicarana nabo.Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko ibiganiro byari hagati yabo n’Abanyamerika bonyine gusa.

Yasobanuye ko ikibazo cya mbere bavuzeho ari ikirebana no gukura muri Afuganistani ingabo z’Amerika n’iz’umuryango wa OTAN.

Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko ibiganiro byari hagati yabo n’Abanyamerika bonyine gusa Ambasaderi Zalmay intumwa yihariye y’Amerika ku kibazo cy’Afuganistani

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru